FERWAFA yasinyanye amasezerano n'umuterankunga uzerekana shampiyona #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munsi ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA', yasinye amasezerano n'ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru 'RBA' amasezerano yo kwerekana shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru n'andi marushanwa mu Rwanda mu gihe cy'imyaka 3

Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ugushyingo 2020 ku cyicaro gikuru cya FERWAFA i Remera.

Yashyizweho umukono na perezida wa FERWAFA Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene ari kumwe n'umuyobozi w'ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru 'RBA' Asiimwe Arthur.

Perezida wa FERWAFA yavuze ko amasezerano basinye adafite isura nk'ayo abantu bari bamenyereye ariko akaba azafasha impande zombi.

Ati"Ni amasezerano adafite isura isa n'ibyo abantu bamenyereye ngo RBA yasinye izishyura aya, ahubwo ni ugukorera hamwe avuyemo niyo tuzagabana."

Yakomeje avuga ko amasezerano basinye azatuma buri abanyarwanda aho bari hose mu gihugu bazabasha gukurikirana shampiyona cy'icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Ati"Ikindi ni uko tuzi ko abanyarwanda mu gihugu baba bashaka gukurikirana umupira ariko siko bose bafite televiziyo, tuzashyiraho urubuga rwo kuri murandasi(online platform) ruzafasha buri wese gukurikirana shampiyona."

Umuyobozi wa RBA, Asiimwe Arthur yavuze ko bishimiye gusinyana na FERWAFA kugira ngo bazabashe kwereka abanyarwanda shampiyona.

Ati"twe nka RBA turishimye kuri aya masezerano tugiye kugirana na FERWAFA kugira ngo tuzageze ku banyarwanda shampiyona. Impamvu twafashe iya mbere twegera FERWAFA ni uko mu nshingano zacu harimo no gufasha abantu kwidagadura(...) Ikindi twasanze byaba ari ikibazo mu gihe shampiyona yaba itangiye abanyarwanda bakananirwa kuyikurikirana bitewe n'icyorezo cya Coronavirus kuko abantu batemerewe kujya muri Stade, twumva rero natwe twatanga ubufasha bwacu kugira ngo umupira ugere ku banyarwanda."

RBA ikaba yagiranye amasezerano na FERWAFA yo kwerekana shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda ndetse n'andi marushanwa itegura mu gihe cy'imyaka 3, azatangirana n'umwaka w'imikino wa 2020-2021.

Perezida wa FERWAFA n'umuyobozi wa RBA nyuma yo gusinyana amasezerano



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yasinyanye-amasezerano-n-umuterankunga-uzerekana-shampiyona

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)