Nk' uko BTN dukesha iyi nkuru ivuga ko ubuyobozi bw'Umudugudu wa Rwesero ,Akagari ka Karuruma, Umurenge wa Gatsata Akarere ka Gasabo, bwataye muri yombi imbwa y'umuturage yari imaze kuyogoza abantu dore ko yari imaze kurya abantu batatu harimo babiri bakomeretse cyane.
Abatuye muri aka gace bavuga ko bafite ikibazo gikomeye cy'imbwa zikomeje kubajujubya zibarya bamwe bagakomereka abandi bagakurizamo uburwayi bukomeye.
Iyi mbwa yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ugushyingo 2020, ni imwe muri izi mbwa zimaze kujujubya abaturage aho zirirwa zitemberana muri aka gace n'abana baba bazikoresha mu bisa no guhiga.
Umwe mu baturage batatu bariwe n'izi mbwa, yariwe bikomeye ajya kuvurizwa ku bitaro bya Kibagabaga ndetse acibwa amafaranga y'u Rwanda ibihumbi cumi na bitanu kugira ngo avurwe.
Abaturage bo muri ako gace baganiriye n' ikinyamakuru twavuze haruguru bavuze ko basaba ko izi mbwa zakwicwa cyangwa se ba nyirazo bakabiryozwa.
Umwe yagize ati 'Uwafunze iyi mbwa ni abashinzwe umutekano, nabo yabariye ahubwo izabamara barimo guhisha icyatuma izi mbwa batazica kandi zikomeje kutubuza umutekano.'
Mugenzi we yavuze ko hari abana benshi bo muri aka gace birirwa bazengurukana n'imbwa kandi abenshi bavuye mu ishuri.Ati :
'Iyi ko yatuririye abana ikabamara, ikarya n'inkeragutabara ikabamara wowe urabona atari ikibazo. Turasaba kugira ngo aba bana bacu bareke kujya bagendana n'imbwa bajye mu mashuri, uwabuze kujya mu ishuri yicare mu rugo ariko imbwa rwose, urabona nk'iyi mbwa kugira ngo igushinge umukana.'
Umuyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Rwesero, Rugemanshuro Anastase yavuze ko iki kibazo cy'imbwa zikomeje kujujubya abantu giterwa n'agatsiko k'abana, agasaba ko izi mbwa zakwicwa hanyuma abana bakavuza abo zariye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umusigire w'Umurenge wa Gatsata, Riziki Lambert yavuze ko iki kibazo kizwi kandi batangiye gushaka umuti wo kugikemura.
Ati: 'Ikibazo cy'imbwa turakizi kandi turi kugishakira umuntu mu gihe cya vuba dufatanyije n'izindi nzego kirabonerwa umuti mu gihe kitarenze iminsi ibiri.'
Uyu muyobozi avuga ko hari uburyo bwashyizweho ku mbwa nk'izi ziba zatangiye kwangiriza abaturage no kubabuza umutekano aho zigomba guhigishwa uruhindu zigashyirwa ahabugenewe cyangwa zigategwa zigapfa.
Gitifu Riziki avuga ko iyi mbwa yatawe muri yombi, ikigiye gukurikiraho ni ugushaka nyirayo bakamuhamagara akaza ku Mudugudu bakaba bamutegeka kuyijyana mu rugo kandi hakarebwa niba yakwishyura ibyo yangije.
Source : https://impanuro.rw/2020/11/24/gasabo-ntibisanzwe-imbwa-yatawe-muri-yombi-izira-kujujubya-abaturage/