-
- Ndayambaje avuga ko gufungwa kwa bamwe mu bakozi b'imirenge ntaho bihuriye no kwiyamamaza
Ibyo biravugwa mu gihe hari bamwe mu bakozi b'imirenge n'abaturage bavuga ko gufungwa kw'abanyamabanga nshingwabikorwa b'Imirenge ya Sovu na Kavumu no guhagarikwa by'agateganyo ku munyambanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bwira, bigamije kwikiza bamwe mu bashobora kubangamira ibikorwa bya Mayor Ndayambaje byo kuziyamamariza manda itaha.
Hashize icyumweru kirenga abanyamabanga Nshingwabikorwa babiri b'Imirenge ya Sovu na Kavumu batawe muri yombi n'Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB), bakurikiranyweho amakosa atandukanye, undi munyambanga nshingwabikorwa umwe arahagarikwa by'agateganyo.
Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid, avuga ko mu Murenge wa Bwira hahagaritswe by'agateganyo umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge, hagafungwa umukozi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage.
Intandaro y'ikibazo ngo ni amafaranga asaga miliyoni 1,5frw yakoreshejwe nabi mu kugura ingurube zagombaga guhabwa abakobwa bari munsi y'imyaka 20 babyariye iwabo nk'umushinga wo kwiteza imbere.
Umunyambanga nshingwabikorwa akaba yarahanishijwe guhagarikwa amezi atatu ku kazi, naho umukozi w'umurenge ushinzwe imibereho myiza y'abaturage we akurikiranwa n'ubugenzacyaha ku cyaha cyo gukoresha nabi ayo mafaranga.
Mu Murenge wa Sovu ho ngo hari ikibazo cy'amafaranga yagombaga kubakira abaturage batishoboye abarirwa mu bihumbi 500frw atarakoreshejwe icyo gikorwa, bituma umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge afatwa na RIB, ndetse n'umucungamutungo w'umurenge, n'abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari dutandatu barafungwa abandi bakajya batumizwa kubazwa.
Mu Murenge wa Kavumu ho ngo habaye ikibazo cy'uko hari amasoko yatanzwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko muri gahunda yo kubaka inyubako zitandukanye z'amashuri, aho abaturage batwaye amabuye n'umucanga ariko hakishyurwa rwiyemezamirimo, ibyo byose ngo bikaba biri gukurikiranwa ngo harebwe ukuri kwabyo.
Agira ati “Turizera ko RIB mu bushishozi bwayo izagaragaza abagomba kubiryozwa n'abagomba kuba abere, byakozwe mu rwego rwo kubaza abayobozi ibyo bakora kandi buri wese agomba kujya abazwa ibyo akora, haba harimo amakosa akayahanirwa”.
Umuyobozi w'akarere Ndayambaje Godefroid avuga ko ntaho ahuriye no gufungwa kw'abo bakozi
Hari amakuru yagiye acicikana avuga ko gufungwa kw'abo bakozi bo mu mirenge ihana imbibi bose bakekwaho gukoresha nabi amafaranga kandi atari menshi, byaba ari amakosa yashakishijwe ngo abo bayobozi bafungwe, bityo amatora y'umuyobozi w'akarere azaba mu mwaka utaha azabe abashobora kuyabangamira baramaze kwigizwayo.
Kuri icyo kibazo, umuyobozi w'akarere avuga ko ntaho bihuriye n'ukuri kuko ibyabaye ari ibijyanye no kubazwa inshingano kandi ko umuyobozi wese azabazwa ibyo yakoze, cyane cyane igihe ibyo umuturage agenewe atabibonye umuyobozi abigizemo uruhare.
Agira ati “Nta gikuba gicitse kuko kubazwa inshingano ni ngombwa, ibyo bariya bantu bakurikiranyweho ntabwo ari ikibazo cya Mayor, igihe cyo kwiyamamaza ntikiragera kandi abo bantu ni RIB iri kubakurikirana. Ibyabaye ni ukubaza inshingano ntaho bihuriye na Mayor uwabivuga ni ibitekerezo bye”.
Agira ati “Igihe cyo kwiyamamaza ntikiragera, nta n'uzi icyo umuntu atekereza. Nibaba abere ntabwo bizaba bivuze ko mayor abifitemo uruhare kuko si bo ba mbere babajijwe, ntaho bihuriye n'ibyo abantu bavuga kuko nibabazwa bagasanga ibyabavuzweho atari byo ,bizaba ari amahirwe yo kuguha imbaraga zo kurushaho gukora neza”.
Kuba abayobozi bari gufatwa bagafungwa mu gihe byari bimenyerewe ko abakozi bagize intege nke bandika begura, Ndayambaje avuga ko nta kindi bisobanuye, kuko ntabwo byatinze kugaragazwa amakosa yabo kandi aho ikosa rigaragariye ari ho rikurikiranirwa.
Umuyobozi w'akarere avuga ko abakozi bafashwe n'abakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha nabi ibigenewe abaturage nta yandi makosa bari basanzwe bazwiho yashimangira ibyo byaha, kandi ko n'ayaba yarabagaragayeho yaba yarakurikiranywe n'inzego bireba.
source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gufungwa-kw-abakozi-b-imirenge-ntaho-bihuriye-no-kwiyamamaza-mayor-ndayambaje