Kuva ku wa Kane tariki 29 Ukwakira 2020, bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye acumbikira abanyeshuri batangiye gusubira ku mashuri, nyuma y'amezi arindwi bari mu ngo kubera icyorezo cya Covid-19.
Abanyeshuri bagomba gutangira amashuri kuri uyu wa Mbere tariki ya 02 Ugushyingo 2020, ni abiga mu mwaka wa gatatu, uwa gatanu n'uwa gatandatu y'amashuri yisumbuye, hamwe n'abiga mu mwaka wa gatanu n'uwa gatandatu mu mashuri abanza.
Ababyeyi baganiriye na KIgali Today bagaragaje ko bishimiye uburyo Leta yafashije abanyeshuri gusubira ku mashuri.
source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/gusubira-ku-ishuri-ababyeyi-bishimiye-uburyo-bushya-bwo-gutwara-abanyeshuri