Nyuma y'uko umukinnyi Hakizimana Muhadjiri agarutse gukina mu Rwanda avuye muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu mu ikipe ya Emirates Club, havuzwe byinshi ku mpamvu zamukuyeyo gusa ahamya ko byose ari ibihuha ari we uzi ukuri kwabyo n'ubwo ngo igihe cyo kubitangaza kitaragera.
Mu mpeshyi ya 2019 nibwo Hakizimana Muhadjiri yatandukanye na APR FC imugurisha muri Emirates Club ikipe yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu mu gihe cy'imyaka 3.
Bitewe n'ubuhanga bwe abantu bamuziho benshi bumvaga uyu musore ari yo nzira ye nziza ku buryo azanakomeza ajya gukina ku mugabane w'u Burayi.
Gusa siko byagenze kuko mu ntangiriro z'uyu mwaka byatangiye kuvugwa ko ashobora gutandukana n'iyi kipe kuko atari akibona umwanya wo gukina nka mbere akigerayo kuko yari muri 11 bahoraho b'iyi kipe.
Uyu mwuka mubi warakomeje kugeza muri Kamena uyu mwaka ubwo yatandukanaga n'iyi kipe, havuzwe byinshi kuba ari we wasabye gutandukana nayo kuko atarakibona umwanya wo gukina, abandi bakavuga ko yirukanywe kubera imyitwarire mibi yamuranze n'ibindi.
Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, Muhadjiri yavuze ko ubu atabyinjiramo kuko byasaba umwanya muremure, gusa ngo havuzwe byinshi ariko niwe uzi ukuri kwabyo.
Ati'ni ibintu byasaba umwanya muremure kugira ngo tubivugeho kuko harimo byinshi ntagusobanurira nonaho bitewe n'uko buri wese avuga ibye bitewe n'icyo ashaka ariko ninjye uba uzi ukuri kw'ibyo bintu, n'aho ibyavuzwe byose ni ibinyoma.'
Hakizimana Muhadjiri ubu ari muri AS Kigali kuva muri Kanama 2020 aho yayisinyiye umwaka umwe, ibintu avuga ko yakoze kuko afite gahunda yo gusubira gukina hanze y'u Rwanda nyuma y'uyu mwaka w'imikino.