-
- Ku rwibutso rwa Jenoside rw'i Ngoma mu Karere ka Huye hashyinguwe imibiri 17 yabonywe ahashyirwaga ibikorwa remezo n'ahahingwaga
Nk'uko bisobanurwa na Norbert Mbabazi ukuriye Ibuka mu Murenge wa Ngoma, imibiri ine muri yo yabonywe mu kwezi kwa Kamena ahari gutunganywa umuhanda ushyirwamo kaburimbo, hepfo y'inzu mberabyombi y'Akarere ka Huye.
Hari n'ibiri yakuwe mu ishuri ribanza rya Runga riherereye mu Kagari ka Matyazo, yabonywe mu kwezi k'Ukwakira 2020, hari gucukurwa umuferege wo kunyuzamo itiyo y'amazi iyajyana ahubatswe urukarabiro.
Iyindi yabonywe mu ishyamba riri mu isambu ya GS Gatagara, muri Mata 2020, aho batabiraga ibijumba. Kandi batandatu muri bo baramenyekanye.
Gaudia Cyurimpundu, umukobwa w'uwitwaga Nturo na Mukamitari bamenyekanye mu babonywe mu isambu ya GS Gatagara iherereye ku Kabutare, hamwe n'abana babo babiri, nyuma yo gushyingura yavuze ko noneho aruhutse.
Yagize ati “Biranshimishije cyane kuko tumaze imyaka myinshi tubyifuza. Kuva Jenoside yarangira twazaga ino buri mwaka kugira ngo tumenye ahantu baba barabashyize ariko ntitubashe kubabona. Uyu mwaka twabashije kubabona, biraruhura umutima kuko umuntu aba yumva aruhutse kandi akumva icyo yifuje kuva Jenoside yaba, kigezweho”.
Umwuzukuru wa Nturo na we ati “Tubihaye agaciro cyane kuba tubaherekeje mu cyubahiro, kuko twabishatse igihe kinini. Rero turashimira Imana ko byakunze. Nubwo tubabaye, twarize igihe kinini ariko ubu tubashije kuruhuka kuko byibura tuzi aho tubasize. Tubashyinguye mu cyubahiro, turumva tunezerewe muri twebwe hamwe n'umuryango twese”.
Afatiye ku kuba imibiri yashyinguwe yarabonetse itagaragajwe n'abagize uruhare muri Jenoside, ahubwo ikaboneka ahari gushyirwa ibikorwa remezo n'ahari guhingwa, Depite Veneranda Uwamariya yongeye gusaba abazi ahari indi itarashyingurwa kuhagaragaza.
Yagize ati “Ndongera gusaba abantu gutanga amakuru kugira ngo abishwe muri Jenoside babashe gushyingurwa bashubijwe icyubahiro bambuwe, n'imiryango yabo ibashe kuruhuka, ndetse n'iyo mibiri ikomeza gukandagirwa n'imodoka ndetse n'abantu isubizwe icyubahiro kiyikwiriye”.
Yanavuze ko abantu bagiye bahabwa amahirwe yo gutanga amakuru ariko bakaba bakomeje kwinangira, abasaba kumvira ijwi ribabwira ko bagomba gutanga amakuru, bakareka gukomeza kumvira iribibabuza.
source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/huye-hashyinguwe-imibiri-17-y-abazize-jenoside-yabonywe-mu-mirima