Huye: Nsengimana bitaga Gicumba wari uzwiho gutegura neza ‘Akabenzi' yapfuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Nsengimana Jean Baptiste bitaga Gicumba yitabye Imana
Nsengimana Jean Baptiste bitaga Gicumba yitabye Imana

Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 02 Ugushyingo 2020, aho bamwe bavugaga ko yaba yazize indwara ya Diyabete, abandi bakavuga ko ari stroke, ni ukuvuga guturika k'udutsi two mu bwonko bitewe n'umuvuduko w'amaraso.

Icyakora abo mu muryango we bavuga ko n'ubwo uyu mugabo yari asanzwe arwara diyabete atari yo yazize, ahubwo yazize stroke.

Umwe muri bo yagize ati “Yafashwe mu byumweru bibiri bishize ahita ajya muri koma, tujya kumuvuza mu bitaro byitiriwe umwami Faisal. Kuva icyo gihe ntiyigeze yoroherwa, none birangiye yigendeye.”

Nsengimana apfuye mu gihe utubari twari dufunze kubera Coronavirus, ku buryo abakunda akabenzi k'iwe ngo batari bagaherutse.

Icyakora abo mu muryango we bavuga ko umunsi utubari twongeye gufungura n'ubundi uwo murimo bazawukomeza.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/huye-nsengimana-bitaga-gicumba-wari-uzwiho-gutegura-neza-akabenzi-yapfuye
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)