Rayon Sports yandikiye Bugesera FC bayisaba gukemura ikibazo cy'umukinnyi Nihoreho Arsene bitakunda bakamubasubiza akajya gutangira imyitozo muri Rayon Sports.
Mu mpera za Kamena 2020 ni bwo Rayon Sports yasinyishije imyaka 2 uyu rutahizamu watsinze ibitego 17 mu mwaka w'imikino wa 2019/2020 ndetse aba uwa 3 mu batsinze ibitego byinshi i Burundi.
Uyu mukinnyi akaba yarahise atizwa muri Bugesera umwaka umwe, akaba yarabwiye ISIMBI ko impamvu yatijwe ari uko iyi kipe ifite umubare mwinshi w'abanyamaanga cyane cyane ku mwanya we.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Rayon Sports yandikiye Bugesera FC bayisaba gukora ibyo bumvikanye bakishyura uyu mukinnyi amafaranga bumvikanye azamufasha gutangira akazi.
Muri iyi baruwa yasinyweho na perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele yabwiye Bugesera ko uyu mukinnyi yabandikiye abamenyesha ko amafaranga angana miliyoni bumvikanye batarayamuha, bityo niba bananiwe kuzuza ibyo bumvikanye bakwiye kohereza uyu mukinnyi akajya gutangira imyitozo muri Rayon Sports.
Amakuru avuga ko uyu musore yaguzwe miliyoni 7, Rayon Sports ikaba yari yarishyuye 4 bamusigayemo 3.
Uyu musore aherutse kubwira ISIMBI ko muri aya mafaranga asigaye hari ayo azahabwa na Bugesera(miliyoni) andi akayahabwa na Rayon Sports.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibaruwa-rayon-sports-yandikiye-bugesera-fc