Ibidasanzwe kuri Katabarwa washatse abagore 8, akabyara abana barenga 100 n'abuzukuru 700 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abana afite mu buryo bwemewe n'amategeko ni 48, ariko avuga ko ntaho utasanga amaraso ye kuko ngo nyuma yo kugira abo bagore umunani bemewe n'amategeko y'Umwami yajyaga gusambana mu nshoreke ku buryo ubaze abana yabyaye bose hamwe basaga 60.

Katabarwa ntabwo azi neza imyaka afite gusa avuga ko agendeye ku gihe yiyandikishirije ari 98, kuko kwandikwa byabayeho Umwami Rudahigwa amaze kwima ingoma ari nabwo ibyo kwandika abantu byatangiye.

Icyo gihe ngo Abazungu barazaga bakabaza ababyeyi igihe bakeka abana babo baba baravukiye bakaba ariho bahera bandika imyaka bagereranyije.

Uyu musaza usobanura ko aba bagore yagiye abashaka umwe kuri umwe, akabanza akazana umwe, hashira igihe yabona ubushobozi bwiyongereye akongera akazana undi kugeza ubwo yagejeje ku bagore umunani. Kuri ubu barindwi nibo bakiriho naho umwe yarapfuye.

Ubwo yabashakaga ngo barubahanaga bahereye ku mukuru kugeza ku muto ugasanga umuto yubaha umukuru kandi bakabana neza nta mwiryane wigeze ubaranga.

Katabarwa kuri ubu utuye mu Kagari ka Gatenga Umurenge wa Mukarange mu Karere ka Gicumbi, yaganiriye na UKWEZI, agaruka ku buryo yagiye arongora aba bagore ndetse n'icyo yabatungishije kugeza uyu munsi basigaye batungwa n'ababakomokaho.

Avuga ko afite abuzukuru n'abuzukuruza benshi nawe atazi umubare barimo abari hirya no hino mu Rwanda ndetse no mu bice bitandukanye by'Isi.

Ati 'Mu myaka ishize nari mfite 761 harimo abuzukuru n'abuzukuruza, cyera narandikaga, barazaga bakamenyesha ko babyaye n'abari mu mahanga ngahita mbyandika nkabibara ariko ubu ntabwo mperuka kubara, ntabwo nzi umubare bamaze kugeraho.'

Yakomeje agira ati 'Bariya bantu wabonye ku muhanda abenshi ni abuzukuru banjye, abakazana n'abandi bankomokaho.'

Mu bana be 48, harimo batandatu bagiye bashaka abagore barenze umwe, gusa ngo abana be bose babashije kwiga kuko ubwo yari amaze kugira abana 31 yahise abubakira ishuri ndetse anashyiraho umwarimu wo kubigisha.

Ati 'Naje kubona abana babaye benshi, inaha nta muntu wari uzi kwandika bituma nshyiraho ishuri nza gushaka umwarimu uzajya abigisha noneho leta ibibonye iranyunganira none ubu ryabaye ishuri rinini ryigamo abantu bose.'

Reba hano ikiganiro twagiranye na Katabarwa..

Katabarwa avuga kandi ko imibanire gakondo yahindutse kuko kuri ubu atacyunze ubumwe n'abana be, abagore be ndetse n'abaturanyi be usanga batakibanye neza nka cyera.

Ati 'Impamvu ibintu byarahindutse, imibanire gakondo ntabwo igihari niyo mpamvu bamfata nabi, usanga n'abana banjye batamfata neza, abagore twaratandukanye mbese usanga ntabwo bagifite kirazira yo kubaha umubyeyi, mbese nta cyubahiro bagitanga.'

Yakomeje agira ati 'Abanyumva nicyo nanababwira, mugende mugabanye urubyaro kuko nanjye bamaze no kumbuza amahoro mbese urubyaro muri iki gihe ntabwo byoroshye.'

Avuga ko kuri ubu muri uyu muryango batangiye kugirana ibibazo by'amakimbirane ahanini ishingiye no ku mitungo cyane ko ari benshi cyane, mu gihe cyera bagiranaga ibibazo bigakemurirwa mu miryango ariko kuri ubu basigaye bitabaza inzego zirimo Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB.

Ati 'Mu minsi ishize hari abana banjye bashyamiranye bapfuye ubwatsi hanyuma RIB iraza irabafunga nanjye baramfunga ndaramo iminsi mike ariko barandekura. Ari nka cyera abantu bacyubaha umutware w'umuryango nagombaga guhita ntanga itegeko, kuko icyo gihe ikibazo cyose cyakemurwaga n'umutware w'umuryango.'

Katabarwa avuga ko mu bana yabyaye ndetse n'abuzukuru be by'umwihariko abakobwa be bamufata neza, bakagerageza kumufasha ariko usanga abahungu birirwa baryana bashwana bapfa imitungo.

Uyu musaza avuga ko ku butegetsi bwa Cyami yari umu Sous-Chef, akaba yari umutunzi kuko yabaga afite inka zirenga 30 ndetse n'amasambu menshi ari nayo mpamvu yashakaga abagore benshi.

Katabarwa avuga ko gushaka abagore benshi ni ibintu byari bisanzwe ku muryango we kuko ari Se na Sekuru bose bari baragiye bashaka abagore benshi, ndetse ngo Papa we yari afite abagore bane, kuri we ngo bari bake cyane ko Sekuru yari afite abarenga batanu.

Reba hano ikiganiro twagiranye na Katabarwa..



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Ibidasanzwe-kuri-Katabarwa-washatse-abagore-8-akabyara-abana-barenga-100-n-abuzukuru-700

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)