Ibigo by'amashuri bitanu gusa ni byo byamaze gufata inguzanyo y'ingoboka mu Mwalimu SACCO #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Amashuri yigenga ntiyitabiriye gufata inguzanyo m Mwalimu SACCO nk
Amashuri yigenga ntiyitabiriye gufata inguzanyo m Mwalimu SACCO nk'uko byari byitezwe

Ibigo byujuje ibisabwa ni byo byahawe iyo nguzanyo, gusa ngo hari n'ibindi byayisabye ariko ntibyayemererwa bitewe n'uko hari ibyo bitujuje mu bisabwa, ariko iyo gahunda ngo irakomeje.

Umuyobozi mukuru w'Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yagarutse ku mibare igaragaza uko igikorwa cyo gutanga iyo nguzanyo gihagaze kugeza kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2020.

Agira ati “Ibigo byujuje impapuro zisaba inguzanyo muri rusange ni 44, muri byo ibigo 15 ni byo twemereye inguzanyo, ibyamaze guhabwa amafaranga ni ibigo bitanu (5), mu gihe ibindi bitanu byo byangiwe. Ibigo 16 byemerewe inguzanyo ariko hakaba hari ibyo bitaruzuza ngo biyihabwe, hari ikigo kimwe dusinyana amasezerano uyu munsi na bibiri tukirimo gusuzuma dosiye yabyo”.

Avuga kandi ko inguzanyo zimaze gutangwa kuri ibyo bigo bitanu byazihawe zingana na 116,360,016 z'Amafaranga y'u Rwanda, azishyurwa ku nyungu ya 13%.

Uwambaje avuga kandi ko ibigo bititabiriye gufata iyo nguzanyo nk'uko byari byitezwe, akenshi ngo bikagaragaza impungenge ku barimu bagombaga guhabwa ayo mafaranga.

Ati “Ariya mafaranga yari agenewe abarimu batari bari mu kazi mu gihe cya Covid-19, ibigo rero ntibyitabiriye gufata iyi nguzanyo kuko bitari byizeye ko abo barimu bazagaruka, cyane ko inguzanyo atari ikintu gipfa kwirukankirwa kuko yishyurwa hariho n'inyungu. Ibigo byahisemo kwishakira ibisubizo, mu kureba uko byafasha abarimu babyo mu mibereho mu gihe batakoraga”.

Umuyobozi w'ihuriro ry'abafite amashuri yigenga, JM Vianney Usengumuremyi, agaruka ku mbogamizi abafite amashuri bahuye na zo, zanatumye abitabira gufata iriya nguzanyo baba bake.

Ati “Imbogamizi ya mbere ni uko ikigo ari cyo kigomba kuguririza abarimu bacyo kandi nta kigaragaza ko bazakomezanya na cyo, cyane ko hari n'abagiye basaba imyanya muri Leta, ikigo rero kikaba cyahomba niba uwo mwarimu agiye”.

Ati “Indi mbogamizi ni uko ibigo byashakaga kuguririza abarimu, ikigo ngo kigomba kuba gifite konti mu Umwalimu SACCO ari na yo inyuraho minerval z'abanyeshuri n'andi mafaranga, kandi ibigo byigenga biba bifite andi mabanki y'ubucuruzi bikorana na yo. Ibyo bibangamira ba nyir'amashuri kuko hari ubwo usanga barafashe inguzanyo muri bya bigo bakorana na byo kandi na byo bibasaba kubinyuzamo amafaranga bikoresha, ni ikibazo”.

Izindi mbogamizi ngo ni uko umwarimu usabirwa iyo nguzanyo ngo hari amafaranga asabwa yo kugira ngo abe umunyamurwango, ayo na yo ngo akaba inzitizi kuko aba na none agomba gutangwa n'ikigo.

Umuyobozi w'Umwalimu SACCO avuga ko akenshi kugira ngo ikigo gihabwe iyo nguzanyo, babanza kureba uko cyari gisanzwe gikora imbere ya Covid-19, ni ukuvuga icyo cyinjizaga, ibyasohokaga ndetse n'inyugu, akaba ari byo biherwaho mu gutanga iyo nguzanyo, icyakora n'ubu ngo abujuje ibisabwa bakomeje kwakirwa.




source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/ibigo-by-amashuri-bitanu-gusa-ni-byo-byamaze-gufata-inguzanyo-y-ingoboka-mu-mwalimu-sacco
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)