Mu Karere ka Rusizi amazi y'amashyuza afatwa nk'ubukungu kubera ubukerarugendo busanzwe buhakorerwa, ariko ngo aya mazi ashobora kubyazwamo amashanyarazi.
Abantu bava hirya no hino baje muri aya mazi, benshi bizeye ko bazayakiriramo indwara zitandukanye abandi bakazanwa n'amasengesho bizeye ko Imana yaremye amazi adasanzwe yanabakorera ibidasanzwe byananiranye. Twasuye aya mazi ahora ashyushye tuganira n'abantu batandukanye batubwira byinshi bitangaje kuri aya mazi.
REBA VIDEO Y'IBYO TWASANZE BAKORERA MURI AYA MAZI HANO :