Uwahoze ari rutahizamu w'Amavubi, Said Abed Makasi wanakinnye igikombe cy'Afurika kimwe rukumbi Amavubi yitabiriye muri 2004 n'ubu akaba agishakisha indi tike, ahamya ko abasore b'u Rwanda abafitiye icyizere imbere ya Cape Verde uyu munsi kuko ibisabwa byose barabyujuje.
Uyu munsi Amavubi y'u Rwanda arakina Cape Verde mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2022 kizabera muri Cameroun, ni umukino w'umunsi wa 3 wo mu itsinda F.
Uyu mukino uteganyijwe ku isaha ya saa 15h zo muri Cape Verde zikaba saa 18h z'i Kigali mu Rwanda, urabera kuri Estádio Nacional de Cabo Verde.
Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, umutoza wungirije wa Etincelles, Said Abed Makasi wabaye rutahizamu w'Amavubi agakina imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2004, ndetse akaza no gukina iki gikombe kimwe rukumbi Amavubi yitabiriye akaba akikirota, ahamya ko bitewe n'uburyo u Rwanda rwateguwe yizeye ko batagomba gutsindwa uyu mukino.
Ati'ikintu cya mbere ntabwo umuntu ajya mu kibuga yizeye ko ari butsindwe, uko byaba bimeze kose ujya mu kibuga wizeye gutsinda. Buriya gutsinda biterwa n'impamvu nyinshi. Ikipe yacu Amavubi afite amahirwe menshi yo gutsinda, yafashe umwanya uhagije wo kwitegura, bagiye neza, bakoze imyitozo bafata n'umwanya uhagije wo kuruhuka, ndahamya ko tutari butsindirwe muri Cape Verde, nizeye ko tutaribuveyo byibuze tutazanye inota 1. Abakinnyi bacu nabo bakeneye intsinzi niteze ko bari bukore ibishoboka byose.'
Yakomeje avuga ko muri ibi bihe ikipe iba irimo gukina imikino nk'iyi hari ibyo abakinnyi cyangwa ikipe yose muri rusange igomba kuba yujuje bigera kuri 3 kugira ngo yitware neza.
Ati'ikintu cya mbere nk'uko nabikubwiye ni imyiteguro, iyo witeguye neza unitwara neza. Ikindi kintu ni ikinyabupfura, ikinyabupfura cy'umukinnyi ku giti cye akajya mu kibuga akamenya ko agomba gukurikiza amabwiriza y'umutoza.'
'Ikindi kintu gikomeye aba agomba kubaha uwo bagiye guhura, ntabone ngo ni Cape Verde atangire kuyifata uko abantu bayivuga, najye ajya mu mukino awufate nk'aho ari wo wa nyuma agiye gukina. Ibyo bintu iyo ubikurikije byanze bikunze instinzi iraboneka.'
Uyu mukino uteganyijwe kuzaba tariki ya 12 Ugushyingo 2020 mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 17 Ugushyingo 2020.
U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n'amanota 0, ni nyuma y'uko rwatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0, mu mikino ibiri ibanza yabaye mu Ugushyingo 2019.