Mu myemerere ya bamwe umugabo afatwa nk'umutwe w'urugo ndetse hari iby'ingenzi bigomba kumuranga mu migendere n'imyitwarire ye haba iwe no mu bandi.
Abemera Imana bo bahamanya n'imitima yabo ko umugabo mu rugo aba akuriwe na Kirisitu ndetse ibyo amukuraho ni byo asangiza abagize umuryango we.
Kugira ngo umugabo abe akuze mu mwuka bigaragarira mu myitwarire ye, uko yitwara mu gihe yakize cyangwa yakennye, uko aganira n'umuryango we, uko avugisha ukuri, kumenya agaciro ke, kurinda urugo, kugira iyerekwa n'ibindi.
Izi ni inkingi zifasha umugabo kubaka urugo rutajegajega kandi rwubahisha Imana.
Mu kwinjira muri izi ngingo ni byiza kwifashisha Bibiliya mu ijambo riboneka mu Gitabo cy'Abefeso 4:13-15 ryerekana ko abizera bakwiye kuvuga ukuri mu rukundo no gukurira muri Yesu Kirisitu.
Bibiliya itubwira ko dufata icyitegererezo kuri Kirisito uko abanye n'itorero, dukwiye kuba turi abantu bashyitse bageze ku kigero cy'igihagararo cye, kugira ngo tudakomeza kuba abana duteraganwa n'imiraba.
Mu by'ukuri nta mugabo wakwitwa umwana ariko hari umuntu ubona uko yitwara ukabona bigaragaza ikigero cy'igihagararo cya Kirisito muri we. Ibi rimwe na rimwe ni byo binagena uko yubaka urugo rwe.
Iyo turebye uko Imana yashyize umuryango kuri gahunda habanza Imana, hagakurikiraho Yesu, hagakurikiraho umugabo, hagakurikiraho umugore, hagakurikiraho abana n'abandi.
Aha ndagira ngo nkwibutse ko wowe mugabo ari wowe mutwe w'urugo kandi ibyo ukura kuri Kirisito ari byo ukwiye kuba usangiza abo mubana, uhereye ku mugore wawe n'abana. Iyo bitagenda neza akenshi ikibazo kiba kiri ku mutwe kuko iyo ufite ikibazo, amaboko arikubita, amaguru ntamenya iyo ajya, mbese izindi ngingo zose zirahagarara kuko umutwe ari wo utekerereza byose.
Rimwe na rimwe hari igihe tuvuga ko ibibazo biri mu rugo bishingiye ku bana batunaniye n'ibindi, ariko twareba neza tugasanga umutwe nawo ushobora kuba ufite ikibazo.
Iyo umutwe umeze neza, utekereza neza, izindi ngingo birazorohera. Nta kigeragezo kitari rusange mu bantu kuko ibyo duhura na byo ni ibya rusange, ahubwo uko tubyitwaramo ni byo bigaragaza ubukure bwo mu mwuka.
Hari ibintu by'ingenzi bigaragaza umugabo uzubaka neza urugo rwe, rukaba icyitegererezo ndetse muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku ngingo eshanu zishobora kubyerekana.
Uko witwara imbere y'abagore n'abakobwa
Uko witwara imbere y'abagore n'abakobwa beza baguca imbere ni byo bigaragaza ubukure bwo mu mwuka ufite. Murabizi ko intege nke z'abagabo twese ari amaso nk'uko intege nke z'abagore ari amatwi.
Nta bushakashatsi nakoze ariko nkunda kubireba inshuro nyinshi iyo umukobwa cyangwa se mugore wambaye mu buryo burangaza abantu anyuze imbere y'abagabo, kugira ngo ubone uwihanganye ntahindukirire kumureba ni gake cyane. Mu by'ukuri guhindukira ntacyo bitwaye ariko igisigara mu mutima n'icyo ukoresha ibyo warebye ni cyo gishobora kuba icyaha.
Iyo umugabo arambagiza aba ashaka kugera ku ntego yo kwemeza uwo mukobwa no kumugeza mu rugo akajya yishimira ko yarongoye umukobwa mwiza w'igitangaza ndetse ko yamutsindiye.
Abagabo benshi niko bateye ariko biratangaje ko iyo amugejeje mu rugo atongera kubona bwa bwiza bwe ahubwo agahorana irari ku buryo umuntu ashobora no kurarikira umukozi wo mu rugo kandi ntaho bahuriye.
Abagabo benshi bagira intege nke zo gusambana akenshi baba bafite abagore beza b'ibitangaza ariko ntibongere kubona ubwiza bwabo bakabaca inyuma. Rero umuntu wakijijwe akwiye kwirinda gusambana kuko ari icyaha, ukwiye kumenya uko ubyitwaramo nibyo bizagaragaza ikigero cy'ubukure bwe.
Imyitwarire mu gihe cy'ubukire no mu bukene
Amafaranga kuyagira ni byiza, ariko hari abantu bakundana bakennye maze bakira, umugabo agatangira kubona umugore atamukwiriye.
Urugero Nowa yavuye mu bwato ahinga uruzabibu rurera ahita atangira kwambara ubusa yasinze. Hari igihe umuntu asinda amafaranga, agasinda icyubahiro, agasinda umugisha Imana yamuhaye maze agatangira kubona umugore we atamukwiriye, agatangira kubona umugore we ari umuturage cyane kuko yasinze.
Mu by'ukuri hari abantu bazi kubana mu bukene bagira amafaranga bikanga. Hari n'abandi babana mu mafaranga ubukene bwaza bukabavangira, uko witwara imbere y'amafaranga bigaragaza ubukure bwo mu mwuka ufite.
Amafaranga akwiriye kuba igikoresho gusa twebwe tukamenya uko dukwiye kuyakoresha ariko adakwiye gusenya ingo. Amafaranga ni umushyitsi uza ejo akazajya ahandi, kandi n'iyo twayagumana, ntakwiye kuba intandaro yo gusenyuka k'urugo.
Uko tuganira n'abo twashakanye (uko twubaka umubano)
Ese ntimuzi ko dufata igihe tukajya gusenga kugira ngo twumve icyo Yesu atubwira? Ese Yesu aramutse akwihoreye ntagire icyo agutangariza ntugire ijambo riguhumuriza wakumva uguwe neza?
Tekereza ukuntu umugore wawe bimubabaza iyo mutaganira cyangwa muganira nabi mugashwana, mugashihurana n'ibindi. Dukwiye kwihanganira abagore bacu uko baduha amakuru, yego bavuga menshi kuruta ayacu ariko natwe iyo tugiye gusenga Yesu adutega amatwi akaduha akanya tukamubwira ntarambirwa.
Ntidukwiye kurambirwa kuganira n'abo tubana ahubwo dukwiye kwemera tukamenya uko tuganira n'uko dutanga amakuru.
Kuvuga ukuri nk'uko kuri mu mutima
Buriya bibabaza abana n'umugore bitewe n'icyizere bagirira umugabo iyo bumvise ko abeshya mu gihe baba bumva ko yanakwica n'intare.
Iyo bibayeho bakamenya ko abeshya, ni igikomere batashobora gukira, kandi dufite abantu b'abagabo batavuga ukuri, umunsi abana n'umugore bavumbuye ko ubeshya bizagira ingaruka ku mubano wanyu.
Iyo umuntu atavuga ukuri aba yagiye mu bundi bwami butari ubwa Yesu, we nzira y'ukuri n'ubugingo, kandi udashyigikira ikintu cyose kitarimo ukuri.
Niba uvuze uti 'Ndazana umugati'', wibuke uwuzane ikiguzi cyose bigusaba ugitange nushaka uguze amafaranga ariko isezerano watanze urisohoze.
Ni byiza ko icyo utemeye umenya kuvuga 'Oya', icyo gihe uzaba ubatoza kubaho bari mu kuri kandi bakuvugisha. Ukwiye kumenya kuvuga ukuri nk'uko kuri mu mutima udakoreye gushimwa.
Kudakorera gushimwa
Hari abantu baba baragize ubuzima burimo ibikomere bagahora bashaka gushimwa. Nubwo ari byiza nta muntu utabikunda, ariko se iyo bakunenze ubyifatamo ute?
Bwa busharire wumva mu mutima, kwa kuntu wumva ubihiwe buriya uriya ni wowe w'ukuri. Gushimwa ni byiza, ariko igihe wakoze inshingano zawe n'ubwo bitahita byakirwa, ukwiye kumenya ko bidakwiye kugutandukanya n'Imana cyangwa se n'umuryango wawe.
Urugero, murabizi ko abagabo bategura ibintu binini: kubaka inzu, kugura imodoka n'ibindi. Biragoye kubona umugabo wabashije kumenya ko amarido ashaje, amasafuriya yatobotse, inkweto z'abana zashize n'ibindi.
Utwo tuntu duto akenshi abagore nibo batumenya kuko usanga batwitaho, uko abashyitsi bari buze kubasura bakababona, uko bakirwa, mu gihe wowe mugabo urimo gutekereza imishinga minini, we aba atekereza utwo tuntu duto aribyo bisaba ko mugira ahantu muhuriza.
Ashobora kutagushimira kandi urimo kuvunika ukorera urugo bigasa nk'aho agusuzuzuguranye ibyo ukora kandi wavunitse, icyo gihe ubusharire buzamuka mu mutima ukibaza uti "Uyu muntu ateye ate? Ko atekereza iby'uyu munsi gusa? Ariko kugira ngo urugo rube rwuzuye ni uko habaho ibinini hakabaho n'ibyo bito.
Ni ingenzi kumenya ko no mugihe tutashimwe, tudakwiye kumva twitakarije icyizere kuko ubuzima bugomba gukomeza.
Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite n'impanuro bya Pasiteri Habyarimana Désire
Pasiteri Habyarimana Désire ari mu bavugabutumwa biyeguriye gutanga inyigisho ziganisha ku kubaka umuryango Nyarwanda
Wakumva n'iyi nyigisho
Source: Agakiza.org
Source : https://agakiza.org/Ibintu-bigaragaza-ko-umugabo-azabasha-kubaka-urugo-rugakomera.html