Ku munsi w'ejo tariki 10/11/2020, ni bwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yatangiye ibikorwa by'imyitozo muri Cap-Vert, aho mu gitondo aba bakinnyi bakoze imyitozo y'imbaraga muri Gym, naho nyuma ya Saa sita bakorera imyitozo ku kibuga kizaberaho umukino.
Abakinnyi bose uko bahagurutse I Kigali babashije gukora imyitozo nta kibazo, ndetse bakaniyongeraho abakinnyi babiri barimo Yannick Mukunzi ukina muri Sandvikens IF yo muri Sweden, ndetse na Djihad Bizimana ukina muri Waasland Beveren yo mu Bubiligi bahuriye n'abandi muri Cap-Vert.
Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Haruna Niyonzima, yavuze ko kugeza ubu umwuka umeze neza ndetse ko intego ari ugushaka amanota atandatu mu mikino ibiri ikurikirana bagomba gukina na Cap-Vert.
Amafoto yaranze umunsi w'ejo
Babanje gufata amafunguro
Bakurikizaho imyitozo ya Gym
Basoreje mu myitozo ku kibuga bazakiniraho
source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/ibyaranze-umunsi-wa-mbere-w-imyitozo-y-amavubi-i-praia-muri-cap-vert-amafoto