Ibyo byaba bidashobotse ntitwemere gutsindwa- Haruna Niyonzima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Haruna Niyonzima avuga ko intego bafite ari ugukura amanota 3 muri Cape Verde ku kabi na keza byakwanga ariko ntibatsindwe.

Amavubi y'u Rwanda yagiye muri Cape Verde gukina n'iki gihugu mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2022, gusa ntabwo ahabwa amahirwe imbere y'iki gihugu bigendanye n'abakinnyi buri kipe ifite n'uko yiteguye.

Haruna yavuze ko ubu muri Cape Verde umwuka umeze neza nta kibazo kandi biteguye guhatana bakazana umusaruro mwiza.

Ati'Umwuka mu bakinnyi umeze neza turagerageza gukurikira ibyo umutoza atubwira, turagerageza kugira ngo twihurize hamwe ubundi dushake umusaruro mwiza.'

Yakomeje avuga buri wese yifuza gutsinda uriya mukino bityo ko bagomba kuwutsinda byanze bikunze ariko na none byakwanga ntibatsindwe.

Ati'ikindi nakubwira buri wese arifuza uyu mukino yaba abakinnyi cyangwa staff technique, buri kipe ifite intego yo gushaka aya manota 6 ariko nk'uko mpora mbivuga muri ruhago byose birashoboka, intego ya mbere ni ubugushaka uburyo tubanza gushaka aya manota 3 ariko ibyo byaba bidashobotse n'ubundi ntitwemere gutsindwa.'

Uyu mukino uteganyijwe kuzaba tariki ya 12 Ugushyingo 2020 mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n'amanota 0, ni nyuma y'uko rwatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0, mu mikino ibiri ibanza yabaye mu Ugushyingo 2019.

Haruna yijeje intsinzi abanyarwanda



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyo-byaba-bidashobotse-ntitwemere-gutsindwa-haruna-niyonzima-4722

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)