Ibyo wamenya ku nzu ya Perezida Kayibanda yafungiwemo akicishwa inzara na Kinani #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nzu twayisuye, tuganira na bamwe mu bahaturiye batubwira byinshi kuri Kayibanda n'urupfu rw'agashinyaguro yishwe we n'umugore we, bikozwe n'uwari umunywanyi wabo w'akadasohoka, General Major Juvenal Habyarimana waje kwamamara nka Kinani. Izina Kinani benshi baziho Juvenal Habyarimana, ni iryo we ubwe yiyise mu myaka y'1991, ubwo ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zamwotsaga igitutu, maze mu kwishongora akavuga ko ari Kinani cyananiye abagome n'abagambanyi, bityo Inkotanyi zitazamuhangara.

REBA VIDEO IGARAGAZA IBY'URU RUGO RWA PEREZIDA KAYIBANDA YAPFIRIYEMO HANO :

Uko Kayibanda yagiye ku butegetsi n'uko yabuvuyeho yicicwa inzara

Kayibanda Grégoire, niwe wabimburiye abandi kwicara mu mwanya wa Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda. Uyu ninawe Minisitiri w'Intebe wa mbere u Rwanda rwagize, wabayeho hakiriho ingoma ya Cyami n'ubwo yari iri mu marembera. Yabaye kandi Perezida wa kabiri w'u Rwanda, ni nawe wayoboraga igihe rwabonaga ubwigenge.

Grégoire Kayibanda ni mwene Léonidas Rwamanywa na Caroline Nyirambeba. Yavukiye i Tare, hahoze ari muri komine Musambira, Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu karere ka Kamonyi mu majyepfo y'u Rwanda. Kayibanda yavutse tariki 01 Gicurasi 1924. Amashuri abanza yayize i Tare (1932-1934) ayakomereza i Kabgayi (1934-1937). Naho ayisumbuye ayiga mu iseminari nto ya Saint Léon i Kabgayi (1934-1943). Kuwa 28 Ukuboza 1944, Kayibanda yinjiye mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda atangira kwigira kuba padiri, kugeza yiyemeje kuyivamo kuwa 15 Ugushyingo 1948, kandi agahagarika n'ibyigipadiri ahubwo akerekeza mu by'ubwarimu.

Yashakanye na Kayibanda Verdianne. Kuwa 20 Mutarama 1949 yatangiye umwuga w'ubwarimu muri " Institut Léon Classe " kugeza mu 1952. Ibyo kandi akabifatanya n'ubuzima busanzwe bwa buri munsi mu gukemura ibibazo binyuranye byari byugarije rubanda rugufi aho yari atuye.

JPEG - 319.9 ko

Mu 1953 Kayibanda yoherejwe gukora i Kabgayi mu biro by'ubugenzuzi bw'amashuri, muri serivisi yo gutegura no kunononsora imfashanyigisho zijyanye n'igihe. Guhera muri Kamena muri uwo mwaka kugeza mu Ukuboza1954, Kayibanda yabaye umwanditsi w'ikinyamakuru " L'AMI ". Kayibanda yifashishije itangazamakuru rero, yakomeje guhindura imitekerereze ya rubanda kandi ahindura n'imwe mu mikorere y'ubutegetsi bwariho muri icyo gihe.

Urugero ni nk'ibyo yanditse ku itegeko ryabuzaga kwishyira hamwe cyane cyane mu bikorwa bya politiki, Kayibanda we mu nyandiko ze akaba yarasabaga ko uburenganzira bwo kwishyira hamwe muri za Asosiyasiyo na Koperative bwahabwa rubanda kandi mu buryo butagabanuweho na gato.

Ibyo byagize ingaruka mu mitekerereze n'imikorere ya politiki. Amashyirahamwe menshi yaravutse kugera ku rwego rwo kuba Amashyaka ya Polilitiki. Hagati aho rero guhera mu 1955 nibwo Kayibanda yavuye mu bugenzuzi bw'amashuri maze aba Perezida wa komite ncungamikorere ya TRAFIPRO (Travail, Fidélité, Progrès), anaba umwanditsi mukuru wa Kinyamateka. Yabaye kandi umunyamabanga wihariye wa Musenyeri Perraudin, umusuwisi wayoboraga diyosezi ya Kabgayi, ndetse aba n'umwe mu bagize inama ngishwanama ya Chefferie ya Marangara. Iyo myanya niyo yafashije cyane Grégoire Kayibanda kumenyekanisha ibitecyerezo bye. Kayibanda aha yari amaze kwiyumvamo ubushobozi bwo kuba umucunguzi wa rubanda rugufi nk'uko intego ye yabivugaga : "Libertatem filiorum Dei" : Tubohore Abana b'Imana.

JPEG - 170.2 ko

Ibyari bimurimo bigaragazwa n'amagambo basanze mu ikaye ye (carnet de notes), agira ati : "Mu gihugu aho rubanda bakorerwa ivangura rigaragara kandi ryizweho neza, nsanga kwibanda ku kintu kimwe gusa ntacyo byaba bimaze, ahubwo bidatinze nazasanga nanjye ntacyo ndicyo. Mpisemo rero gukangura igihugu cyanjye kikabasha kumenya ubushobozi kifitemo, maze nkabafasha kuvumbura ibyo ababakikije bakeneye, nkabasunikira kandi nkabingingira gutanga umusanzu wabo. Ntekereza ko ariwo muhamagaro wanjye mu gihugu kikishakisha, kandi kikireba aho gikwiye guhagurukira hakwiye kandi vuba".

Kayibanda arongera ati : "Chefu (président du Conseil de chefferie) amfata nk'umuntu warwanya ubutegetsi kandi bigaragara ko hari ukuntu antinya. Yamenyereye kwigirizaho nkana aba sushefu (sous chefs) be, ariko njye sinemera amahame ye yose ! Intekerezo zanjye zuzuyemo akarengane abantu banjye bagirirwa, kandi sinakwihanganira na gato ubutegetsi butakijyanye n'igihe kandi budashoboye."

Kayibanda hagati aho, abifashijwemo na Musenyeri Perraudin, kuwa 09 Nzeri 1957 yoherejwe mu mahugurwa ajyanye n'iby'itangazamakuru mu bwanditsi bw' ikinyamakuru " Journal Vers l'avenir " cyandikirwaga mu Bubiligi. Kayibanda yagarutse kuwa 08 Ugushyingo 1958, maze ahita akomereza imirimo ye muri Kinyamateka guhera tariki ya 25 Ugushyingo 1958.

JPEG - 335 ko

Kayibanda wari ukubutse i Burayi, yagarutse ashaka bwangu impinduka mu Rwanda, maze kuwa 19 Ukwakira 1959 ashinga Ishyaka PARMEHUTU (Le Parti du Mouvement de l'Emancipation Hutu). PARMEHUTU yaje guhindura izina, yitwa MDR (Mouvement Démocratique Républicain) kandi yiyemeza kwigobotora ingoma ya cyami n'iya gikoroni maze hakajyaho ubuyobozi bushingiye kuri Demokarasi na Repubulika. Icyo gihe, bamwe mu batutsi baratotejwe barameneshwa, bahungira mu bihugu by'abaturanyi. Iri shyaka rya Kayibanda ryavugaga ko abo mu bwoko bw'abahutu batsikamiwe, maze ritangira kwibasira abo mu bwoko bw'abatutsi.

Nyuma yaho gato, Kayibanda yatangije impinduramatwara yari igamije gukuraho bidasubirwaho ingoma ya cyami. Kuwa 26 ukwakira 1960 habayeho amatora yarangiye hashyizweho inteko na Leta by'agateganyo. Gregoire Kayibanda yabaye Minisitiri w'intebe naho Habyarimana Joseph Gitera ayobora Inteko.

Kuwa 28 Mutarama 1961 i Gitarama habaye Kongere idasanzwe, ikuraho ingoma ya cyami, itangiza ubutegetsi bushingiye kuri Repubulika. Uwo munsi Dominiko Mbonyumutwa yatorewe kuba Perezida wa mbere.

Kuwa 25 Nzeri 1961 habayeho amatora rusange yiswe Kamarampaka, rubanda bahamya bidasubirwaho ko banze ubutegetsi bwa cyami. Nyuma yo kwegura kwa Mbonyumutwa, Kayibanda yatorewe kuba Perezida wa Repubulika, ashyiraho Leta yagejeje u Rwanda ku bwigenge tariki ya 1 Nyakanga 1962.

Kayibanda Grégoire, niwe wabaye Perezida wa kabiri w'u Rwanda, akaba ari nawe wa mbere waruyoboye kuva rwabona ubwigenge ndetse ninawe wa mbere wabaye Perezida habayeho amatora n'ubwo yiyamazaga ari wenyine. Kayibanda yagiye ku butegetsi tariki 26 Ukwakira 1961, ayobora manda ye ya mbere kugeza mu 1965 ubwo yongeraga kwiyamamaza ari we mukandida rukumbi ndetse anongera kwiyamamaza ari wenyine mu 1969.

JPEG - 122.7 ko

Kayibanda yayoboye u Rwanda mu gihe cy'imyaka 12 kugeza tariki 4 Nyakanga 1973 ubwo yahirikwaga ku butegetsi na Juvénal Habyarimana wari inshuti ye magara akaba yari na Minisitiri w'ingabo icyo gihe. Habyarimana yamuhiritse nawe amushinja gutonesha abo mu gace k'Amajyepfo y'u Rwanda, n'ibindi bikorwa by'ivangura rishingiye ku moko n'akarere.

Yahise afungwa hamwe n'umugore we, babagenera igihano cy'urupfu kuwa 26 Kamena 1974. Icyo gihano cyaje guhindurwamo gufungwa burundu maze bavanwa muri Rwerere aho bari bafungiwe, bafungirwa kwa Kayibanda mu rugo i Kavumu ho muri Gitarama hafi y'i Kabgayi, hari kuwa 11 Nzeri 1974, aha bakaba ari naho baje gupfira. Bivugwa ko Habyarimana yabicishije inzara kugeza bashizemo umwuka. Kayibanda Grégoire yapfuye afite imyaka 52 kuko yari yaravutse tariki 01 Gicurasi 1924.

REBA VIDEO IGARAGAZA IBY'URU RUGO RWA PEREZIDA KAYIBANDA YAPFIRIYEMO HANO :



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ibyo-wamenya-ku-nzu-ya-Perezida-Kayibanda-yafungiwemo-akicishwa-inzara-na-Kinani

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)