Imihigo: Abayobozi ba Rusizi na Karongi bavuze impamvu zatumye baza mu myanya ya nyuma #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abayobozi b'utwo turere bavuga ko hari ibikorwa byinshi byadindiye byari byarashyizwe mu mihigo, birimo nk'inyubako zitandukanye, ndetse n'amafaramnga menshi ashorwa mu bikorwa byo guhangana na COVID-19.

Akarere ka Rusizi kaje ku mwanya wa 30 ari na wo wa nyuma naho Akarere ka Karongi kaza ku mwanya wa 29 mu kwesa imihigo y'umwaka wa 2019-2020.

Umuyobozi w
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, avuga ko COVID-19 yatumye batesa imihigo uko babiteganyaga

Ni imyanya abayobozi bw'utwo turere bavuga ko batishimiye, bagashyira icyorezo cya COVID-19 ku isonga mu byatumye batesa neza imihigo.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, avuga ko kubera kwita ku bikorwa byo kuvura n'ubukangurambaga kuri COVID-19, Akarere kashoye amafaranga menshi asaga miliyari n'igice y'u Rwanda bigatuma indi mirimo idindira.

Avuga ko kandi hari ibikorwa bititaweho mu gutanga serivisi kuko abakozi b'akarere bitabiriye gukora ubukangurambaga bwo kwirinda Coronavirus.

Agira ati, “Umwanya wa nyuma twagize watewe no kuba Akarere karamaze igihe kinini kibasiwe n'icyorezo cya COVID-19, twashoye amafaranga menshi mu guhangana n'icyorezo kandi umusaruro byatanze mwabonye ko ari mwiza”.

Avuga ko kubera COVID-19 imisoro na yo itinjijwe neza kuko nka miliyoni zisaga 600 z'Amafaranga y'u Rwanda zagombaga kuva mu misoro Akarere ntayo kinjije.

Agira ati “Ubu Akarere kongeye gusubira mu buzima busanzwe ku buryo twizeye ko iyi mihigo duherutse gusinya tuzongera kwisubiza umwanya mwiza twahoranye kuko twigeze kuba aba gatatu.”

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, avuga ko umwanya wa 29 babonye batawishimiye ariko biteguye gukora cyane kugira ngo bagaruke mu myanya myiza iri imbere.

Avuga ko hari ibikorwa by'iterambere by'ubwubatsi byahagaritswe na COVID-19 ku buryo hari n'ibyabaye nk'ibihagaze burundu kuko ba rwiyemezamirimo batabonaga uko babasha gukora akazi.

Mukarutesi Vestine uyobora Akarere ka Karongi
Mukarutesi Vestine uyobora Akarere ka Karongi

Avuga ko kubera ibiza byibasiye Akarere ka Karongi byatumye kubakira abatishoboye bidakunda ku buryo hari amazu atangiye kubakwa bundi bushya.

Agira ati, “Usibye icyorezo cya COVID-19 twanagize izindi mbogamizi zirimo no kugwisha ibiza byinshi bituma amazu y'abatishoboye twateganyaga kubaka atuzurira ku gihe, ariko turitegura kuzakora ibishoboka byose abakozi n'abandi bose tugafatanya kwesa imihigo y'uyu mwaka”.

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi avuga ko ku bufatanye n'inzego zitandukanye bagiye gushyira imbaraga mu gukorera ku gihe, no kwihutisha ibyatangiye gukorwa, gutangira amasoko ku gihe no gukorana neza n'abafatanyabikorwa.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/imihigo-abayobozi-ba-rusizi-na-karongi-bavuze-impamvu-zatumye-baza-mu-myanya-ya-nyuma
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)