Birashoboka ko wiyemeje ndetse ukatuza akanwa kawe ko uzamarana ubuzima bwawe bwose n'umuntu ukunda,ariko nturabishyira ku mugaragaro. Murateganya kubaka urugo ariko muracyari ingaragu. Niba wowe n'umukunzi wawe muteranira mu matorero atandukanye ni ngombwa ko mutangira gutekereza uburyo mwahitamo itorero rimwe muzajya muteraniramo kugira ngo muzabashe kubaka urugo rwubahisha Imana.
Muri iyi nkuru turasobanura impamvu 4 wowe n'umukunzi wawe muteganya kuzabana mukwiriye gusengera mu itorero rimwe bityo bikababera inkingi y'urugo ruyoborwa n'Umwuka Wera.
1. Kugira uruhare no kwisanzura mu muryango w'itorero mbere yo gushyingirwa
Kubaka urugo ni umushinga usaba gutekerezwaho bihagije mu buzima. Byakomera cyane gukora ubukwe udafite umuryango wa Gikristo ubamo. Kuba ufite abantu mu itorero bakuzi wowe n'uwo muteganya kubana bituma babasha ndetse bakabaha inyigisho n'impuguro zerekeranye n'ubuzima mugiye kwinjiramo.
Niba wowe n'umukunzi wawe mutuye mu gace kamwe, ni byiza kwitabira gusengera mu itorero rimwe kugira ngo ubashe gukusanya inkunga (inama n' inyunganizi ) mu buryo bukoroheye mugihe mutegura ubuzima bwanyu mwembi. Byongeye kandi, ibi biha abavandimwe banyu muri Kristo amahirwe yo kubasengera mwembi mbere yo gushaka.
2.Kwakira inyigisho ku buryo bwimbitse
N'ubwo bishobora gushimisha kuganira n'umukunzi wawe ku byerekeye inyigisho bur iwese yumvise mu itorero rye, bishobora kuba byiza mu by'Umwuka kumvira inyigisho hamwe no kungurana ibitekerezo ku buryo bwimbitse kuruta uko umwe yabikora ku giti cye.
Umuntu wese yumva ikibwirizwa uburyo butandukanye n'ubwa mugenzi we, umwe abyumva ukwe undi ukwe. Nimufatira inyigisho hamwe, umukunzi wawe azafata ibyo wowe utafashe hanyuma mugihe muzaba mwicaye muganira ku byo mwize, buri wese azasangiza mugenzi we ibyo yafashe hanyuma mubihurize hamwe murusheho gusobanukirwa.
3.Kwemerera Umwuka Wera agakorana na mwe mushyize hamwe
Kuramya abantu bashyize hamwe ni imwe mu mpamvu za mbere zituma abantu bateranira mu rusengero kuko iyo batizanyije umurindi, bituma buri wese abasha gukingura umutima we maze umwuka wera agakorera muri bo.
Kuririmba no guhimbaza Imana hamwe n'abavandimwe na bashiki bacu muri Kristo Yesu ntabwo bishimishije gusa cyangwa ngo bitere imbaraga, ahubwo bitanga intungamubiri kandi bigakiza umutima. Niba warabaye umukristo birashoboka ko wabonye ibyiza bihebuje byo kuramya Imana mushyize hamwe.
Ibyiza byo gusengera cyangwa guteranira mu itorero rimwe mu gihe cyo kurambagiza harimo kugabanya umunaniro uterwa no kwitegura ubukwe. Si ibanga kuvuga ko kwitegura ubukwe bitera stress ariko hamwe no kwihuriza hamwe n'uwo muteganya kurushinga mugasengana, bifasha bituma murenza amaso buri kimwe kizakoreshwa mu bukwe ahubwo mukita ku bukwe nyirizina.
4.Gukoreshereza hamwe impano z'Umwuka
Gusengera mu itorero rimwe na fiyanse wawe ntabwo gusa bifite umumaro wo kubafasha kwakira inkomezi z'Umwuka Wera no gukiza imitima, ahubwo bibaha amahirwe yo gukorera Imana mufatanyije.
Amatorero menshi ashyiraho gahunda zitandukanye zo guhurira mu matsinda hagamijwe gutahura no gushyigikira impano ziri mu rubyiruko. Niba ufite impano yo kwigisha kandi umukunzi wawe afite impano yo guhugura, ni byiza ngo mufatanyirize hamwe gukoresha impano z'Umwuka Wera mwahawe.
Gukoresha impano zawe zo mu Mwuka hamwe n'umukunzi wawe ntabwo ari inzira nziza yo kwiga impano z'umukunzi wawe izo ari zo, ahubwo binagufasha kwitegura gukorera hamwe nk'abashakanye. Impano yose yo mu Mwuka ufite ishobora gufatanya n'iy'umukunzi wawe bigatanga umusaruro ushyitse.
Muri macye, rubyiruko mwemerere abantu b'Imana kubaba hafi mu irambagiza ryanyu no mu rugendo rwo gutegura kubaka urugo . Mujye mu itorero mufatanyirize hamwe kuramya no guhimbaza Imana mu kwizera no mu rukundo kandi mwemerere Imana ibayobore kugira ngo muzubake urugo rw'umugisha.
source: crosswalk.com
Source : https://agakiza.org/Impamvu-4-zituma-ukwiye-gusengera-mu-itorero-rimwe-n-uwo-muteganya-kubana.html