Impungenge ni zose ku bafungirwa ahantu by'igihe gito 'Transit Center' kubera COVID19 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibintu byanatumye hafatwa zimwe mu ngamba zirimo no kunoza uburyo bwo gufunga abanyabyaha n'ababikekwaho nko kutabafatanya mu ipingu rimwe kwirinda gusangirira igikoma ku ijerekani imwe n'ibindi.

Ntibyoroshye kubona amakuru nyayo mu bigo bifungirwamo abantu by'igihe gito yemwe n'uyatanze ntiyifuza ko amazina ye atangazwa.

Aha ni muri kimwe mu bigo bifungirwamo abantu by'igihe gito, giherereye mu ntara y'Uburasirazuba.

Ni mu ntangiriro z'ukwezi k'Ukwakira 2020, uwinjiye akirenga umuryango, apimwa ubushyuhe kandi akerekwa aho akarabira mu ntoki. Mu mabwiriza yatanzwe, abafungwa babujijwe gukina amakarita kugirango bategerana.

Mu nzu imbere ahafungirwa, hateretse ibase n'ijerekani y'amazi, ndetse n'isabune,Hari kandi indobo bakoresha bihagarika, harimo umugozi bamanikaho imyenda iyo bayimeshe, buri wese n'agapfurumba ke karimo ibikoresho bye.

Inzu yahoze ifungirwamo abagore yo ifite idirishya rimwe, ariko ubu irimo abagabo.abagore bashakiwe ikindi cyumba kuko ubwinshi bwabo butangana n'ubwabagabo , ibi siko byahoze mu ntangiriro za Covid-19.

Hafashwe ingamba ngo hagezwe ibikoresho by'isuku bihagije nk'udukarabiro(washing stations), kandi bagerageza guhana intera ya metero hagati y'umuntu ariko ahenshi umwuka ntuba uhagije.

Bamwe mu bakozi bo muri ibigo, na bamwe mu babinyujijwemo muri iki gihe cya Covid-19, bavuga ko urujya n'uruza rwa buri munsi muri ibi bigo n'uburyo inyubako ziteye bibatera impungenge zo kwandura icyorezo cya Covid-19 .

Habonetsemo umurwayi hafatwa ingamba

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, umwe mu bashinzwe umutekano w'Ikigo cya Gikondo Transit Center hazwi nko kwa Kabuga, avuga ko hari ibidashoboka usibye kugerageza.

Ati "Kuva muri Kamena ikigo cyahinduriwe inshingano, mbere twakiraga abantu baturutse mu masitasiyo ya Polisi n'abafashwe mu nzererezi, ariko ntitukibikora. Ubu habaye ikigo cyo kwita ku barwayi ba Corona. Twakajije isuku irakorwa cyane harimo kandagira ukarabe."

Uyu muntu ushinzwe umutekano utarifuje ko imyorondoro ye itangazwa yakomeje agira ati 'Mbere hari hariho gahunda ko abantu bagomba kubanza kumara iminsi 9 kuri station ya polisi mbere y'uko babatuzanira. Nyuma rero twaje kurekura umwana ageze iwabo bamusangamo covid-19 bamubajije avuga ko avuye I Gikondo."

"Bahise baza gupima iwacu bahasanga abantu barenga 80 banduye barimo umuyobozi w'ikigo n'abadasso babiri, bashatse gutwara abo bantu ngo bajye kubakurikirana basanga ntibyashoboka kuko ari benshi nibwo bahisemo kuhagira treatment center nibwo bahazanye n'abandi''.

Gusa ku bijyanye no guhana intera, na we avuga ko bitashoboka, ariko ngo umujyi wa Kigali watanzeyo udupfukamunwa, kandi hinjiramo abamaze gupimwa.

Mu ngamba zafashwe kandi harimo no kongera amafunguro.

Uyu mukozi ati 'Hafashwe ingamba nshya zirimo kwambara udupfukamunwa, gushyiramo udukarabiro (washing stations), kugabura kabiri ku munsi kandi banyweye igikoma mu gitondo na saa saba bakanywa icyayi kirimo tangawizi nyinshi'.

Ku birebana n'umwuka urimo imbere, ahamya ko 'Umwuka urimo ugereranyije', nubwo nta cyahinduwe ku nyubako.

Gikondo Transit Center hazwi nko kwa Kabuga ni hamwe muhafungirwa abantu by'igihe gito

Izi ngamba zafashwe kandi zishimangirwa na Kajisho (izina rihimbano), na we ukora mu kigo nk'iki mu ntara y'Uburasirazuba. Asobanura uburyo bakoresha mu kwirinda Covid 19 imbere muri kasho.

Agira ati ' mbere ya Covid 19 twakiraga abantu by'igihe gito nyuma bakoherezwa Iwawa , Gereza ya Rwamagana cyangwa iya Kibungo, ariko ubu dusabwa kubamarana iminsi 9 kugirango harebwe nta bwandu bafite."

"Ubundi abantu bose twabashyiraga muri cyuma kimwe kinini, ariko ubu siko biri kuko umubare w'abagore n'abakobwa bafunze uba ari muke ugeranyije n'uw'abagabo , hari ikindi cyumba twafashe tugiha abagore ,hanyuma aho abagore bari bari tugabanyirizamo abagabo gusa n'ubundu ubwinshi bwabo butuma gushyiramo metero bigorana '.

Nta bagororwa babiri mu ipingu, nta kunywera igikoma ku ijerekani

Ikindi Kajisho avuga ni ngamba bafashe yo kongera isuku, nko koga kabiri ku munsi.

Ati 'Iyo twabajyanaga ku bwiherero twatwaraga abantu babiri ku ipingu rimwe ,ubu hagenda umwe ku ipingu rimwe ,ndetse n'ubwiherero bugakorerwa isuku y'umwihariko."

"Imbere muri kasho haterwa imiti inshuro nyinshi ,twongereye kandi ibikombe n'amasahani. Mbere umuntu yanyweshaga umunwa ku ijerekani y'igikoma ,agahereza undi na we akanywa akoresheje umunwa ubu bakoresha ibikombe kugira ngo batanduzanya'.

Iyo urebye muri iyi nyubako Kajisho avuga ko bagerageza gukora ibisabwa ngo birinde Covid 19 usanga mo imbere ku mwanywa abantu bahana intera kuko bamwe baba bagiye kuburana.

Ati, 'intera iba irimo, kuko abenshi ku mwanywa baba bagiye kuburana gusa abenshi ntibaba bambaye udupfukamunwa kubera ubushyuhe buba muri iyi nzu, amwe mu madirishya, ariho ibibati kugirango abafungwa batareba ibibera hanze kimwe mu byongera ubushyuhe cyane muri iyi nzu '.

Ntibemera ko barwaye, babifata nko gufungwa

Abafungirwa muri ibi bigo bapimwa Covid-19, ariko bakayikerensa, ahubwo bakabona ko ari uburyo bwo kubongerera iminsi yo gufungwa.

Mawaya (izina ryahinduwe) ni umwe mu bamaze amezi atatu muri ibi bigo, avuga ko yapimwe incuro eshatu zose, kuva muri Kamena afatwa kugeza muri Nzeri arekuwe.

Arasobanura urugendo yahagiriye avuga ko "Nafashwe tariki 26 Kamena mbanza Kacyiru ku murenge, mpamara iminsi 11. Icyo gihe ntabwo byari bikaze wabonaga bisa n'aho Covid-19 itarabaho."

Akomeza agira ati "Gukaraba byari ibisanzwe, ariko nta sanitayiza, kandi mo imbere twabaga twegeranye kandi nta dupfukamunwa twambaraga. Nahavuye nya kuri sitasiyo ya Gikondo, aho bavugaga ko nakoreye icyaha. Aha naho hari nka Kacyiru, nyuma nibwo banjyanye Kicukiro kuri Polisi, ho baradupimye, bucya twese batujyana kwa Kabuga. Aha Kicukiro hari abo twasanzemo bamaze nk'ukwezi, kandi umuntu aryama mu maguru y'undi'.

Aha kwa Kabuga ngo hahuriye abasaga 200 bakuwe mu masitasiyo anyuranye yo mu mujyi wa Kigali. Bahajyanywe nk'abarwayi, ntibari inzererezi.

Mawaya ati "Nagombaga gufungurwa tariki 17 Nyakanga, ariko banyongeje amezi abiri ngo ndwaye Covid-19. Kwa Kabuga ho nibura hari akayaga kuko twirwaga mu kibuga, ariko nta gapfukamunwa kandi twabaga twegeranye."

"Nyuma yaho basomye urutonde rw'abamaze gukira babasubiza aho bavuye, njye banyohereza I Gasogi, muri College de l'Espoir. Ho yari amashuri, dusa n'abafunzwe, ku buryo no kwituma bitari byoroshye, ari ugusaba uruhushya. Aha naho nahamaze ibyumweru bibiri n'igice, nahavuye tariki ya 19 Nzeri 2020."

Mawaya avuga ko yafunzwe amezi atatu y'akamama, nyamara abiri yose yayamze yitabwaho nk'umurwayi wa Covid-19.

Ati, ' Bavuze ko ndwaye Covid-19 nta kimenyetso na kimwe ngaragaza habe n'igicurane. Bavuze ko nayikize kandi nta muti bampaye, usibye kurya no kunywa icyayi cya Tangawizi. Napimwe incuro eshatu zose, bituma nzengurutswa ibigo bitanu byose, bamfunga amezi atatu naragombaga kurekurwa tariki 17 Nyakanga'.

Mu mpera za Kamenya nibwo babonetse bwa mbere abanduriye mu bigo bifungirwamo abantu by'igihe gito, barimo 72 bo mu karere ka Ngoma. Uko kwezi kose habaruwe abagera ku 150 bafungiye muri 'cachots' za polisi babasanzwemo.

Minisiteri y'Ubuzima yahise ifata ingamba z'uko abafashwe na polisi mbere yo kujyanwa muri 'cachots' bazajya babanza gushyirwa mu bigo yise 'Transit sites' bagasuzumwa Covid-19, kandi ko n'abo basanze muri 'cachot' na bo bazajya basuzumwa, abanduye bakajyanwa aho bavurirwa, abasigaye bazima bahuzwe n'abaturutse muri 'transit sites' batanduye .

Tariki 14 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y'Ubuzima yemeje ko Umuhinde wageze mu gihugu ku wa 8 Werurwe 2020 avuye i Mumbai, yasanganywe Coronavirus.

Kuva COVID-19 igaragaye mu Rwanda, hamaze kuboneka abantu 5146 bayanduye mu bipimo 558 977 bimaze gufatwa. Muri bo 4921 barasezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bwayo bukiri mu maraso yabo mu gihe 190 bakirwaye mu gihe 35 bamaze guhitanwa n'iki cyorezo.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Ahafungirwa-abantu-by-igihe-gito-hashobora-kubanduza-Covid-19

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)