Indirimbo Chorale Christus Regnat yahuriyemo na Yverry na Andy Bumuntu yahembwe miliyoni 2Frw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukwakira 2020, nibwo iyi korali yashyikirijwe sheki y'aya mafaranga nyuma y'uko indirimbo 'Mama Shenge' ariyo yatowe cyane mu cyiciro cya gatatu cy'irushanwa ritegurwa na Muzika Nyarwanda Ipande (MNI).

Indirimbo 'Mama Shenge' yabaye iya mbere nyuma yo gutorwa ku rwego rwo hejuru dore ko yagize amajwi 34,720 igahigika izindi ndirimbo zigera kuri 54 bahatanaga.

Umuramyi Arsene Tuyi yabaye uwa kabiri abicyesha indirimbo ye yise 'Naranyuzwe' imaze imyaka ibiri isohotse, aho yagize amajwi ibihumbi 28, 007. Yahembwe ibihumbi 700 Frw.

Umwanya wa Gatatu wegukanwe n'umuhanzi Isharah Alliance abicyesha indirimbo ye yise 'Ubumuntu'. Ni indirimbo imaze amezi atatu isohotse, aho uyu musore yagize amajwi 13,507 muri iri rushanwa. Ashyikirizwa ibihumbi 300 Frw.

Usibye ibihembo abatsinze begukanye buri wese yanashyikirijwe 60% by'amafaranga abakunzi be bakoresheje bamutora.

Intore Tuyisenge wari uhagarariye Federasiyo ya muzika nyarwanda, yashimiye MNI imaze umwaka ikora igikorwa cy'indashyikirwa mu muziki w'u Rwanda.

Iraguha Valens ukora mu Nteko nyarwanda y'ururimi n'umuco ari nawe wari umushyitsi mukuru, yasabye abahanzi kwitabira iri rushanwa kuko usibye kubinjiriza amafaranga ari uburyo bwiza bubafasha no kuba bamenyekanisha ibihangano byabo.

Yashimiye MNI ku bufatanye bafitanye na RALC ndetse n'uburyo igikorwa cyabo bakibonamo iterambere ry'umuziki nyarwanda.

Umuyobozi wa Royo Entertainment itegura ibi bihembo, Rwema Denis avuga ko bishimira intera ibi bihembo bimaze kugeraho bashingiye ku mibare y'abahanzi bamaze kwitabira ndetse n'amajwi y'abamaze gutora.

Uyu muyobozi avuga ko buri gihembwe amajwi yikuba kabiri, kandi ko bafite intego y'uko umwaka utaha amajwi yagera kuri miliyoni imwe.

MNI ni urubuga rwa internet rushyirwaho indirimbo z'abahanzi batandukanye b'abanyarwanda maze abakunzi b'umuziki bagatora izo bakunze, ihize izindi nyuma y'amezi atatu igahabwa igihembo.

Umuhanzi ubwe ni we ufata iya mbere kugira ngo indirimbo ye igaragare kuri uru rubuga ashyiraho umubare w'indirimbo yifuza zose.

Gutora bikorerwa ku rubuga rwa internet ariko utoye inshuro imwe acibwa amafaranga mirongo itanu (50Frw) yishyura akoresheje telefone ngendanwa akanze *611#. Rwema Denis Umuyobozi wa kompanyi Royo Entertainment ni we washyikirije igihembo Chorale Christus Regnat yabaye iya mbere mu bihembo bya MNI
Iraguha Valens Umukozi w'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco ni we washyikirije igihembo umuramyi Arsene Tuyi cyakirwa n'umukobwa wari umuhagarariye

Muyoboke Alexis umenyerewe nk'umujyanama w'abahanzi b'amazina azwi ni we washyikirije igihembo umuhanzi Ishrah Alliance
Intore Tuyisenge Umuyobozi w'Ihuriro ry'abahanzi ba muzika nyarwanda yavuze ko bagiye gukora ubuvugizi kugira ngo ibihembo bitangwa muri MNI byiyongere

Rwema Denis Umuyobozi wa Royo Entertainment itegura ibihembo bya MNI yavuze ko bafite intego y'uko umwaka utaha amajwi y'abatora aziyongera



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Indirimbo-Chorale-Christus-Regnat-yahuriyemo-na-Yverry-na-Andy-Bumuntu-yahembwe-miliyoni-2Frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)