Irebere inyubako 10 z'akataraboneka za Perezida Donald Trump - Amafoto #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri uyu mwaka wa 2020, ikinyamakuru Forbes Magazine cyagaragaje ko Donald Trump ari ku mwanya wa 339 ku isi yose mu baherwe bafite agatubutse, akaba uw'156 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abarirwa akayabo k'amadolari ya Amerika agera kuri 4.000.000.000, uyabaze mu mafaranga y'u Rwanda yarenga 391.000.000.000.000.

Uyu mu perezida w'umuherwe ufite imitungo itubutse, yayikomoye kuri Se umubyara, Fred Trump, nawe wari umuherwe w'umucuruzi wapfuye mu 1971 maze imitungo ye yose yiganjemo amazu ikegukanwa n'umuhungu we Donald Trump.

JPEG -

Mu bikorwa bikomeye Donald Trump azwiho muri iki gihugu, harimo amazu akomeye cyane yagiye amwitirirwa akorerwamo imirimo itandukanye yiganjemo amahoteli, inyubako 10 z'agatangaza muri zo tukaba ari zo tugarukaho muri iyi nkuru.

1. Trump Tower : Iyi ifite amagorofa (etages) 58, iri ahitwa Manhattan mu mujyi wa New York ikaba yari irimo n'ibiro bikuru bya Donald Trump ahari n'icyicaro cy'ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Igishushanyo mbonera cy'iyi nyubako cyatanzwe n'inararibonye mu by'ububatsi w'Umunyamerika, Der Scutt, mu 1983.

2. Trump International Hotel : Iyi iri mu mujyi wa Chicago, ikaba ifite metero 423.4 z'uburebure ikaba yubatse ku mazi magari yo ku mugezi wa Chikago

3. Trump Ocean Club :Iyi iri mu mujyi wa Panama, yafunguwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2011, ikaba ifite ibyumba by'amahoteri 369 ndetse ikaba ifite n'ibindi byumba 700 bikorerwamo imirimo itandukanye nka za Club (utubyiniro) n'ibindi.

4. Trump Towers : iri mu mujyi wa Istanbul, ikaba ariyo nyubako ya mbere ya Trump Towers yubatswe muri Europe ikaba nayo ikorerwamoimirimo myinshi itandukanye.

5. Trump International Hotel, Tower : Iyi yo iri mu mujyi wa Toronto, ikaba ariyo nyubako ya 2 ndende muri Canada aho ifite uburebure bwa Metero 277 ikaba irimo ibyumba by'amahoteri 260, ndetse n'ibindi byumba 109 bikorerwamo indi mirimo itandukanye.

6. Trump World Tower : Iyi iri mu mujyi wa New York, igeretse inshuro 72 ikaba yaruzuye mu mwaka wa 2001, naho igishushanyo mbonera cyayo kikaba cyarakozwe na Costas Kondylis .

7. Trump International Hotel : iri mu mujyi wa Las Vegas, ifite metero 200 z'uburebure ikaba yaruzuye mu mwaka wa 2008

8. Trump Towers : Iyi iri ahitwa Sunny Isles Beach, muri Frorida mu Majyaruguru ya Miami. Igishushanyo cyayo cyakozwe na Sieger Suarez.

9. Trump SoHo : Iyi iri mu mujyi wa New York, igeretse inshuro 46 naho igishushanyo cyayo kikaba cyarakozwe na Handel.

10. Trump Tower : Iyi yo iri mu mujyi wa Manila, ikaba ariyo nyubako ndende iri muri Philippines ndetse ikaba yarashushanyijwe na Jason Pomeroy wo muri Asiya.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/Irebere-inyubako-10-z-akataraboneka-za-Perezida-Donald-Trump-Amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)