Isabukuru nziza mwamikazi w'izahabu – Safi yifuriza isabukuru Parfine bivugwa ko bongeye gukundana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Safi Madiba usigaye wibera muri Canada yakomeje guca amarenga y'uko yaba yarasubiranye n'uwahoze ari umukunzi we, Parfine Umutesi bitewe n'uburyo yamwifurijemo isabukuru y'amavuko.

Nyuma y'uko Safi agiye muri Canada muri Gashyantare uyu mwaka, hasohotse ubutumwa yagiye yandikirana n'uwahoze ari umukunzi we bugaragaraza ko aba bombi baba bari mu rukundo, ibi byatumye anashwana n'umugore we Niyonizera Judithe basezeranye imbere y'amategeko bakanakora ubukwe kugeza aho Safi atangaje ko batakiri kumwe.

Uyu muhanzi yongeye gusa n'ushimangira ibyiyumviro bye kuri uyu mukobwa bitewe n'uburyo yamwifurijemo isabukuru y'amavuko.

Kuva muri 2017 yatandukana na Parfine, Safi Madiba yari atarashyira ifoto y'uyu mukobwa ku rukuta rwe rwa Instagram, kuri uyu nshuro ubwo uyu mukobwa yizihiza isabukuru kuri uyu wa 11 Ugushyingo, Safi yatumguranye ashyiraho ifoto ye iherekejwe n'amagambo y'icyongereza agira ati'happy birthday golden queen', umuntu agenekereje mu kinyarwanda Safi yagize ati'isabukuru nziza y'amavuko mwamikazi w'izahabu.'

View this post on Instagram

Happy birthday golden queen @parfinafina______fina

A post shared by Safi Madiba (@safimadiba_official) on

Urukundo rwa Safi na Parfine rwatangiye muri 2014 ariko 2017 Safi yaje gushaka umugore ibintu byababaje cyane Parfine aho yavuze ko uyu muhungu avuga ko yamuriye amafaranga ye nyuma akisangira Judithe wari warivanze mu rukundo rwabo rumaze umwaka n'igice.

Ku munsi w'ejo bundi ku wa Mbere tariki ya 9 Ugushyingo, mu kiganiro n'itangazamakuru, Judithe yavuze ko atatandukanye na Safi nk'uko bivugwa ahubwo akiri umugabo ndetse ko nta n'ikibazo na kimwe afitanye na Parfine wahoze ari umukunzi w'umugabo we.

Safi yifurije isabukuru nziza Parfine



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/isabukuru-nziza-mwamikazi-w-izahabu-safi-yifuriza-isabukuru-parfine-bivugwa-ko-bongeye-gukundana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)