Itorero Inganzo Ngari ryashyize hanze indirimbo itaka ikanakundisha abandi u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri torero ryashinzwe mu 2006, rimaze kubaka ibigwi ntabwo ryari rikunze gushyira hanze indirimbo zaryo cyane ko ibikorwa bibandagaho ari ukubyina gusa.

Kuri ubu bamaze gushyira hanze indirimbo bise 'Rwanda Rwatubyaye' yasohotse ku wa 1 Ugushyingo 2020, itunganyijwe mu buryo bw'amajwi n'amashusho.

Umuyobozi w'Itorero Inganzo Ngari, Nahimana Serge yabwiye UKWEZI, ko igihe kigeze ngo nabo bajye bakora indirimbo zitandukanye, ibintu bazajya bafatanya no kubyina nk'uko bisanzwe.

Ati 'Uyu ni wo mwanya dufite indirimbo nyinshi duteganya gusohora kugira ngo abakunzi bacu babashe kuzumva.'

Umva hano indirimbo 'Rwanda Rwatubyaye'

Avuga kandi ko mu bihe biri imbere ubwo ibikorwa by'imyidagaduro bizaba bifunguwe nyuma ya COVID19, bitegura gukora igitaramo gikomeye cyane ko n'abantu benshi bari bakumbuye kubona umudiho n'umushayayo by'abasore n'inkumi bagize Inganzo Ngari.

Umuyobozi w'Itorero Inganzo Ngari yashimiye kandi abakunzi n'abafana baryo, abakunzi ba gakondo bakomeje kubaba hafi anabashishikariza gukunda u Rwanda n'umuco warwo.

Iyi ndirimbo 'Rwanda Rwatubyaye' yahimbwe na Mukamulisa Betty. Itunganywa mu buryo bw'amajwi na Bob n'aho amashusho yafashwe na Trancy.

Umva hano indirimbo 'Rwanda Rwatubyaye'



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Itorero-Inganzo-Ngari-ryashyize-hanze-indirimbo-itaka-ikanakundisha-abandi-u-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)