Iyo wacitse intege ukora iki, ni gute Imana isubiza intege mu bugingo bwawe? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Asubiza intege mu bugingo bwange, anyobora inzira yo gukiranuka ku bw'izina rye. Zaburi 23:3

Birashoboka ko umutnu acika intege, gucika intege ntabwo ari ubugwari ntanubwo ari ugutsindwa, ahubwo umubiri wacu ni ko uteye, ni umunyantege nke. Twibuke ko igihe Yesu yari i Getsemani byageze igihe akavuga ngo 'Umutima urakunze ariko umubiri ufite intege nke, niba bishoboka iki gikombe ukindenze'.

Mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza' gica kuri Agakiza Tv, Pasiteri Desire Habyarimana aragaruka kuri Zaburi ya Dawidi 23: 3, aratubwira ibyasubiza intege mu bugingo bw'uwacitse intege, n'uko ashobora kwitwara muri ibyo bihe.

Muri iyi nzira ntabwo ari ahantu hagororotse, ahubwo rimwe tunyura mu misozi ikindi gihe tukamanuka mu mataba. Gucika intege birashoboka, ariko se iyo wacitse intege ubigenza ute, ni gute ugaruka mu nzira nziza, ni gute Imana yongera igasubiza intege mu bugingo bwawe?.

Hano bisaba ko uba umunyakuri ukajya imbere y'Imana ukayibwira uti' Mana nacitse intege, nkubwije ukuri ndumva naniwe!' ongera usubize intege mu bugingo bwanjye.

Cyane cyane abantu bafite amasezerano atinda cyangwa se bategereje gutabarwa igihe kinini: Watinze kubona urubyaro, warize utinda kubona akazi, Imana yaragusezeranyije ariko biratinda. Twibuke ko iyo Imana igusezeranya idahita isohoza, hagati yo kugusezeranya no gusohoza nibwo umuntu anyura mu misozi no mu mataba.

Asubiza intege mu bugingo bwanjye

Biraryoshye cyane iyo Imana igutabaye utaracitse intege, udafite isoni kandi udafite ipfunwe. Hari igihe umuntu ashima mu rusengero akavuga ati' Ndashima Imana yego yarabikoze, ariko nyine Imana imbabarire nariwaniriye", ukumva ubuhamya bwe butaryoshye. Kubera iki?, kubera ko muri cya gihe cyo gucika intege, ntabwo yasubiye ku Mana ngo yongere kumuha imbaraga, ngo yongere ku muvugurura imuhe ibyiringiro bishya, asubire ku isoko, ahubwo agahita akomerezaho yumvira amajwi y'umwanzi.

Ntabwo tuzi gucika intege kwawe aho kugera ariko ntibizagukoreshe icyaha. Gucika intege bibaho, ni ubuzima tubamo kandi niko turemye. Ese iyo wowe ucitse intege uhita ubigenza gute? Hari igihe umuntu acika intege akirwanirira akazashiduka asigaye akora ibyaha biteye ubwoba.

Dawidi yaravuze ngo 'Asubiza intege mu bugingo bwanjye', ibyo yavugaga yari abizi. Mutekereza ko warwana n'intare, ukarwana n'idubu nucike intege?

Ibisubiza intege mu bugingo bwacu

Gusenga: Yesu mwibuke igihe umugore yamukoragaho imbaraga zikamuvamo, yahitaga asubira gusenga kugira ngo aubizwemo intege, yasengaga amasaha hagati ya 3 na 4. Ikindi kidusubizamo intege, ni uguhuza ijambo ry'Imana n'ubuzima bwacu.

Nanone kandi dusubizwamo imbaraga mukuganira cyangwa kuba inshuti na benedata baciye nko mubyo twaciyemo babyitwayemo neza, bakaba intwari zo kwizerwa. Abo bantu baradukomeza, badusubizamo imbaraga urugendo rugakomeza.

Kuzura Umwuka Wera bidusubizamo intege. Umwuka Wera arongera akakuvomerera ukumva usubijwemo intege ukumva urakomeye, ugahagarara neza kubera ko Umwuka Wera ni amazi amara inyota.

Ntabwo twapfobya ibyaguciye intege kuko birumvikana,: Wenda ni amasezerano yatinze gusohora, Wenda ni ibigeragezo bikomeye waciyemo, birashoboka ko warwanye intambara na Satani ugacika intege. Wenda ibitero byakwirunzeho ari byinshi ucika intege, hari inkuru nziza' Asubiza intege mu bugingo bwawe'.

Anyobora inzira yo gukiranuka ku bw'izina rye

Imana iyo yagusubijemo intege yongera kukuyobora inzira, ikaguha amabwiriza mashya y'urugendo. Ikakubwira ngo 'Hano ntuhanyure, ibi ntubikore, witware gutya.

Ikintu dupfana n'Imana ni ugukiranuka, Imana yifuza ko tubaho ubuzima bukiranuka. Iyo turi muri Yesu tukemera intege nke zacu, tukemera ko twacitse intege asubiza intege mu bugingo bwacu, akatuyobora inzira yo gukiranuka kubw'izina rye.

Kubw'Izina rye dushobora kuba abatsinzi no kurushaho, kubw'Izina rye tuzakora iby'ubutwari, kubw'Izina rye tuzabaho ubuzima bumeze neza, Amena!.

Reba hano inyigisho yose: Asubiza intege mu bugingo bwanjye, Anyobora inzira yo gukiranuka ku bw'izina rye

Source: Agakiza Tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Iyo-wacitse-intege-ukora-iki-ni-gute-Imana-isubiza-intege-mu-bugingo-bwawe.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)