Biravugwa ko J.J. Rawlings yari yakiriwe muri ibyo bitaro mu cyumweru gishize, akaba yazize indwara itaratangazwa.
Amakuru aravuga ko J.J. Rawlings yatangiye kurwara nyuma yo gushyingura umubyeyi we (nyina), mu byumweru bitatu bishize.
J.J. Rawlings wahoze ari umusirikare mu gisirikare cya Ghana, yaje kwinjira muri politiki ndetse aza no kuyobora icyo gihugu ku butegetsi bwa gisirikare kuva mu 1981 kugera mu 1992, hanyuma aza no kukiyobora nka Perezida watowe binyuze muri demukarasi mu gihe cya manda ebyiri, kuva muri Mutarama 1993 kugera muri Mutarama 2001.
Mbere y'icyo gihe ariko, yayoboye ihirika ry'ubutegetsi ryaburijwemo ku itariki ya 15 Gicurasi 1979. Icyo gihe haburaga ibyumweru bitanu gusa ngo habe amatora muri icyo gihugu, agendeye kuri demukarasi.
Mu 1992, J.J. Rawlings yasezeye mu gisirikare, ashinga ishyaka riharanira demukarasi (National Democratic Congress - NDC), aba perezida wa mbere wa repubulika ya kane muri Ghana. Yaje kongera gutorwa kuri manda ya kabiri mu 1996.
J.J. Rawlings yitabye Imana afite imyaka 73, kuko yavuze mu mwaka wa 1947.
source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/j-j-rawlings-wahoze-ari-perezida-wa-ghana-yapfuye