Ku wa 2 Ugushyingo ni bwo icyiciro cya mbere cy'abanyeshuri basubiye ku mashuri, nyuma y'amezi asaga arindwi batahakandagira uhereye muri Werurwe.
Ubwo Kaminuza y'u Rwanda yemererwaga gufungura amasomo, yari muri eshanu zemerewe gufungura zihereye ku banyeshuri bari mu myaka irangiza amasomo, ni ukuvuga abiga mu myaka ya 3, 4, 5 bitewe na porogaramu bigamo.
Abanyeshuri bemerewe kujya mu mashuri bakabonana n'abarimu, ariko n'uburyo bw'ikoranabuhanga bugakoreshwa nyuma yo gusanga nka Kamnuza y'u Rwanda yaramaze gushyira mu buryo bw'ikoranabuhanga amasomo agera kuri 90%.
Kuri uyu wa Kabiri Kaminuza y'u Rwanda yatangaje ko abanyeshuri biga mu mwaka wa mbere n'uwa kabiri, nabo bagiye gusubira ku mashuri.
Yagize iti 'Banyeshuri, ababyeyi n'abaturage muri rusange, nyuma yo kuganira n'abafatanyabikorwa, ubuyobozi bwa Kaminuza y'u Rwanda bwishimiye kubamenyesha ko abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere n'uwa kabiri bazagaruka ku mashuri ku wa 30 Ugushyingo 2020."
"Uburyo bwose bwo kwiga no kwigisha buzakoreshwa. Dutegereje kongera guhura namwe.'
Munyeshuri wa Kaminuza y'u Rwanda na we mufatanyabikorwa mu burezi, cyane muri iyi minsi y'isubukurwa ry'amasomo nyuma y'amezi 6 COVID-19 iturogoye, kurikirana Waramutse Rwanda kuri @rbarwanda ejo mu gitondo 7am, aho @KabagambeI ari busobanure igaruka ry'ab'umwaka wa 1 n'uwa 2.
â" University of Rwanda (@Uni_Rwanda) November 11, 2020
Ubu butumwa bukomeza bubwira abanyeshuri bo mu wa mbere no mu wa kabiri ko bakwiye kwishimira ko igihe bari bamaze bategereje cyageze, maze bagatangira kwitegura gusubira ku ishuri.
Abanyeshuri bagirwa inama ko mu gihe bari ku mashuri bagomba gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid 19, kuko mu gihe cyakwaduka mu mashuri, gishobora kubakwirakwiramo mu gihe gito.
Kugeza ubu abanyeshuri bose biga baba imbere mu macumbi ya kaminuza.