Karidinali Kambanda yageze i Vatican aho agiye kwambikwa imyambaro y'Ubukaridinali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Karidinali Kambanda arahabwa imyambaro y
Karidinali Kambanda arahabwa imyambaro y'Ubukaridinali kuri uyu wa Gatandatu i Vatican

Ni umuhango ubera i Roma mu Butaliyani, aho bitaganyijwe ko aba Bakaridinali bashya bahabwa imyambaro yiganjemo ibara ritukura ndetse n'impeta bahabwa na Nyirubutungane Papa Francis ku giti cye.

Ikinyamakuru Vatican News kiravuga ko mu myambaro bahabwa harimo amakanzu yiganjemo ibara ritukura, n'ingofero itukura yagenewe Abakaridinali.

Ibara ritukura mu makanzu y'Abakaridinali, rikaba risobanura ko biyemeje gutanga ubuzima bwabo ku bwa Kiliziya. (usque ad sanguinis effusionem, “kugeza ubwo kumena amaraso yabo”).

Ingofero zitukura zitegereje kwambarwa n
Ingofero zitukura zitegereje kwambarwa n'Abakaridinali bashya

Kubera ingamba zo kwirinda Covid-19, umuhango wo kwakira Abakaridinali bashya, basuhuzwa na bagenzi babo basanze ntabwo uri bukorwe.

Ikindi ni uko hari Abakaridinali bashya babiri batabashije kugera i Vatican, kubera ingamba zo kwirinda Covid-19 zitabemerera gukora ingendo. Abo ni Karidinali Cornelius Sim wa Brunei ndetse na Jose Fuerte Advincula wa Philippines.

Biteganyijwe ko aba babiri bazahabwa umwanya wabo wo kwakira amakamba yabo.

Nyuma yo guhabwa umwambaro w'Ubukaridinali, biteganyijwe ko ku cyumweru tariki 29 Ugushyingo 2020, Nyiricyubahiro Karidinali Kambanda, azatura igitambo cya misa mu Kinyarwanda, muri Bazilika Santa Maria in Trastevere. Iyo misa izasomwa ku isaha ya saa cyenda z'igicamunsi ku isaha y'i Vatican, hakazaba ari saa kumi z'igicamunsi ku isaha yo mu Rwanda.

Kambanda Antoine yagizwe Karidinali ku itariki ya 25 Ukwakira 2020.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/karidinali-kambanda-yageze-i-vatican-aho-agiye-kwambikwa-imyambaro-y-ubukaridinali
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)