Mu ntangiriro z'iki cyumweru nibwo abayobozi bo mu nzego z'ibanze bamenye ko abo bana bombi bigaga mu mwaka wa gatanu mu Murenge wa Murundi, batasubiye kwiga nyuma y'igihe amashuri afunze.
Umwe ngo iwabo bari baramaze kumenyesha RIB ko yasambanyijwe agaterwa inda, undi ngo bari bataratanga amakuru. Abo bana bavuze ababateye inda, gusa batorotse ubutabera.
Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Kayonza ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Harerimana Jean-Damascène, yabwiye IGIHE ko batangiye gushakisha abateye inda abo bana.
Ati 'Muri iyi minsi turi mu gikorwa cyo kugarura abana mu ishuri, mu kujya kubareba rero kugira ngo tubagarure ku ishuri nibwo twasanze batwite, bimaze kumenyekana twanasanze umwe umubyeyi we yari yanamaze gutanga ikirego muri RIB kiri gukurikiranwa, duhita dusaba ko n'undi yakurikiranwa.'
Yavuze ko basabye abo bana kwiyumva no kumvira inama za muganga, basanga bagiye mu ishuri byabagora gukurikira amasomo, bisabira kubanza kubyara bakazasubira ku ishuri nyuma.
Harerimana yasabye ababyeyi kurushaho kwita ku bana haba mu gihe bari mu masomo cyangwa igihe bataha, kandi kujya batanga amakuru hakiri kare ku bantu bahohoteye abana babo, kugira ngo byorohe kubakurikirana, babiryozwe.
Mu Karere ka Kayonza habarurwa abana basaga 220 batewe inda muri uyu mwaka. Ibiro by'akarere ka Kayonza mu Burasirazuba ahari abagabo bakekwaho gusambanya abana bakiri mu mashuri abanza