Ukekwaho magendu yafatiwe ku Giti cy'Inyoni mu Mujyi wa Kigali afite amabaro atandatu y'imyenda ya caguwa.
Aba bakekwaho ubujura bakoreshaga mu kwiba imodoka, Polisi yavuze ko bibye mu duce dutandukanye i Nyagatare, Huye, ku Murindi, Rubavu ndetse no mu Mujyi wa Kigali.
Bamwe mu batangabuhamya bibwe, bavuze ko abo bajura babanzaga bakabarangaza hanyuma bakinjira mu iduka bagatwara amafaranga.
Umwe mu bacuruzi bibwe, Muhineza Jules, usanzwe ufite iduka ricuruza ibikoresho byo mu mashuri, yavuze ko yibwe mu buryo bw'amayobera kuko yabanje kurangazwa n'abajura acyeka ko ari abakiliya maze abandi baca inyuma bajya mu iduka batwara amafaranga y'u Rwanda angana na 415.000 Frw.
REBA VIDEO IBISOBANURA BYOSE HANO :