Kigali : Ugusiragizwa no kurangarana umubyeyi wabyaye umwana utagejeje igihe bimuviramo uburwayi budasanzwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mwana wavukiye mu bitaro bya CHUK, akavukira amezi atandatu aho abaganga bahise bamushyira mu byuma bimushyushya (couveuse), kugira ngo ajye ahabwa imiti imurinda indwara ziterwa na mikorobi, n'ibindi binyuranye.

Ngwinondebe yabwiye UKWEZI, ko uyu mwana we yamaze ukwezi kose muri couveuse, abaganga bakajya baza kumusuzuma bakemeza ko nta burwayi afite aho igihe cyaje kugera bakamusezerera agataha.

Avuga ko 'Hashize nk'amezi atatu nkabona umwana ntabwo abona nsubira CHUK njya kubaza, mbonana na dogiteri wari wamusuzumye arangije arambwira ngo arampa umuti wo gushyiramo ariko ambwira ko mu mezi atatu azaba yarakize.'

Reba hano ikiganiro Ngwinondebe yagiranye na UKWEZI asobanura byimbitse ku kibazo cy'umwana we

Ngwinondebe avuga ko yirutse mu bitaro byose n'amavuriro avura amaso aho yageze ahantu bamubwira ko umwana yangiritse agomba kuvurirwa mu Buhinde gusa.

Avuga ko nyuma y'amezi atandatu yasubiye muri CHUK, agezeyo bamuha ibitaro barangije bamubwira ko umwana yagize ikibazo cy'urumuri rwabaye rwinshi rukamwica amaso. Icyo gihe bamubwiye ko kumuvura bidashoboka.

Uyu mubyeyi avuga ko umuganga w'amaso muri CHUK yamusabye kujya gushaka ibyangombwa by'uko atishoboye kugira ngo azabashe gufashwa, ibyo byangombwa akimara kubimuzanira yahise amubwira ko ariwe ubwe ugomba kwandikira Minisiteri y'Ubuzima.

Yagize ati 'Naratashye nandikira Minisante nanditse ibaruwa nyijyanye bambwira ko akarere ariko kagomba kubandikira kamenyesha ko uwo muturage atishoboye, ngezeyo bambwiye ko ari Meya ugomba kuzamwandikira.'

Ngwinondebe avuga ko nyuma y'ukwezi aribwo akarere kamuhamagaye kamubwira kuzajya kwa Minisitiri w'Ubuzima, agezeyo bamubwira ko ataha bakazamuhamagara ari nabwo yamaze ibindi byumweru bitatu ategereje nyuma aza gusubirayo bamubwira ko Minisitiri ari mu nama.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na UKWEZI, Ngwinondebe yavuze ko yakomeje kurangaranwa n'izi nzego zitandukanye aho ageze bamubwira ngo azajye hariya kugeza n'iyi saha atarahabwa ubufasha.

Reba hano ikiganiro Ngwinondebe yagiranye na UKWEZI asobanura byimbitse ku kibazo cy'umwana we



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Kigali-Ugusiragizwa-no-kurangarana-umubyeyi-wabyaye-umwana-utagejeje-igihe-bimuviramo-uburwayi-budasanzwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)