Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga nka Whatsapp na Instagram, agaragaramo Pastor Fanny arimo gusengera umugeni mu birori bizwi nka Bridal Shower, aho mu magambo aba avuga asenga asabira igitsina cy'umugeni kuzakundwa n'umugabo we kandi akamusabira ko atazigera agiharurukwa.
REBA VIDEO IGARAGARAMO AYO MASHUSHO HANO :
Pastor Fanny mu gusenga ati : "Iki gitsina kizakundwe n'umugabo mu izina rya Yesu Kirisito, ntazagire umunsi n'umwe agiharurukwa, mu izina rya Yesu Kirisito wa Nazareti azahorane igikundiro imbere y'umugabo we kandi azahore atonnye imbere y'umugabo we."
Pastor Fanny yagiranye ikiganiro na Ukwezi TV, yemera ko ayo masengesho ari aye anahishura ko yari yatumiwe mu birori ngo asengere umugeni ugiye kurushinga, hanyuma akamusabira ku Mana muri ubwo buryo. Yemeza ko ibyo yavuze nta kibi kirimo ariko akavuga ko ababishyize hanze bakosheje kuko ubusanzwe byari ibintu byabereye mu mwiherero w'abo byarebaga gusa.
REBA VIDEO IGARAGARAMO AYO MASHUSHO N'ICYO ABIVUGAHO BYOSE HANO :