Ku Bitaro bya Kabutare bari kuvura abafite ubusembwa ku mubiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Ku bitaro bya Kabutare ni ho hari kuvurirwa abafite ubusembwa ku mubiri
Ku bitaro bya Kabutare ni ho hari kuvurirwa abafite ubusembwa ku mubiri

Abafite ibisebe byanze gukira byaba ibyizanye cyangwa ibikomoka ku zindi mpamvu harimo n'ubushye, abafite ibibari, abafite ibishyundu n'ibindi bintu ku ruhu bibatera ubusembwa, ni bo bahamagariwe kwitabira iyi gahunda.

Itsinda ry'abaganga b'impuguke mu gukosora ubusembwa ku mubiri (Chirurgie plastique, esthétique et reconstruction), hamwe n'abandi batatu bari kubyigisha na bo bari hafi kubibonera impamyabushobozi, kimwe n'abandi baganga bafasha mu kubaga, ni bo baje muri iki gikorwa kiri guterwa inkunga n'umuryango ‘Operation Smile', nk'uko bivugwa na Prof. Faustin Ntirenganya, umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, akaba n'umuganga kuri CHUK, uyoboye iki gikorwa.

Agira ati “Twebwe nk'abaganga twazanye inzobere mu by'ubuganga, abaforomo, abatera ibinya, hanyuma umuryango Operation Smile uzana ubushobozi bisaba, harimo imiti, ibikoresho, n'ibindi twifashisha”.

Operation Smile unarihira abarwayi 10% cyangwa 15% ubundi bagombye kwirihira bitewe n'ubwishingizi bwo kwivuza barimo, ukanabamenyera amafunguro.

Kugeza ubu bamaze kubaga abantu 23, biganjemo abafite ubusembwa batewe n'ubushye, ibisebe bidakira, ibibari na kanseri z'amabere, kandi bafite icyizere cyo gukira.

Muri bo harimo uwitwa Alphonse Nshimiyimana wagize impanuka ya moto agatwikwa na lisansi. Yari afite ibisebe ku maguru byanze gukira. Abaganga bafashe umubiri ku gice cy'umubiri we kizima, batera muri bya bisebe mu rwego rwo gufasha ha handi hanze gukira kongera guterana.

Afite icyizere ko agiye kongera kuba muzima, n'intoki ze zari zarikunje ngo bamubwiye ko amaherezo bazazigorora.

Undi murwayi na we ufite ibisebe byizanye ku maguru yombi, akaba abimaranye imyaka itanu, afite icyizere ko noneho agiye kubikira kuko ari bwo bwa mbere yahura n'impuguke.

Aho aryamye nyuma yo kubagwa, agira ati “Ndifashije. Ariko nakubise hose nivuza, biranga. Nahoranaga intimba, ku buryo no mu bantu sinahajyaga. Nihaye ukwezi nkaba norohewe. Congo nzayisubizamo, souplesse nyisubizemo, ipantaro isobanutse nyisubizemo. Rwose nsa n'aho navutse bundi bushya”.

Mugenzi we na we ati “Uwanyereka uwazanye iki gitekerezo cyo kureba ko hari abadafite ubushobozi bwo kujya kwivuriza mu bitaro bihenze! Umuntu yirahira uwamuhaye inka, nanjye uwamunyereka, mu bushobozi bukeya mfite nagerageza nkamwitura”.

Prof. Faustin Ntirenganya ukuriye itsinda ry
Prof. Faustin Ntirenganya ukuriye itsinda ry'abaganga bari kuvura abafite ubusembwa ku mubiri

Umuyobozi w'ibitaro bya Kabutare, Dr. Jean Bosco Nzambimana, na we ashima abatekereje kuza kuvurira mu bitaro ayobora, kuko ngo bari kubafasha kuvura abantu bari babikeneye cyane. Na none ariko banabifitemo inyungu kuko abaganga babo bari kwigira kuri izi mpuguke.

Mu minsi ibiri bamaze ku bitaro bya Kabutare, aba baganga bamaze gusuzuma abarwayi 120, kandi bamaze kubaga 23. Barateganya kuzabaga abandi 27, hanyuma bagasoza igikorwa.

Muri bariya 120 basuzumye, abazabasha kubasanga aho bazasubukurira iki gikorwa, bazabafasha. Aho ni mu Ruhengeri mu Ukuboza 2020, i Kigali muri Mutarama 2021, ku Kibuye muri Gashyantare 2020, no mu Bushenge muri Werurwe 2020.




source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/ku-bitaro-bya-kabutare-bari-kuvura-abafite-ubusembwa-ku-mubiri
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)