Uyu Aimable Karasira yakunze kwitwikira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, akayobya abantu, abangisha ubuyobozi, anababibamo amacakubiri. Ikiganiro twashoboye kwibonera, aho Aimable Karasira yaganiraga mu ibanga n'uwitwa(cyangwa uwiyita) Kayumba Khamissi , ukoresha telefoni nomero +254 783 36 66 15(numero yo muri Kenya ), bashishikariza abaturage kwiroha mu mihanda nk'uko bimeze muri Uganda, ngo bagakuraho ubutegetsi, kirashimangira amakuru twari dufite, ko Karasira akorana n'abo mu mitwe igambiriye guhungabanya umutekano w'uRwanda.
Hari abibeshya ko Aimable Karasira yaba afite uburwayi bwo mu mutwe, kuko batumva uburyo umuntu ushyira mu gaciro, ubona intambwe Abanyarwanda bagenda batera mu kwiyubaka, yihanukira agasebya ubuyobozi, agahamagarira n'abandi kubwigomekaho. Nyamara abikora abigambiriye ku kagambane n'ibitangazamakuru bimuha ijambo.
Ibi Kaminuza y'uRwanda yo yabibonye rugikubita, isezerera Karasira wari umwarimu wayo, kuko yari ifite impungenge ko azaroga urubyiruko yigishaga. Abasesengura ibyo Karasira avuga, bahamya ko akorana byeruye n'imitwe irwanya Igihugu, kuko amagambo ye sa neza neza n'ay' abo muri RNC, ARC-Urunana, FDLR n'abandi birirwa baharabika uRwanda. Amakuru yizewe ahamya ko hari ibigarasha bikoresha Karasira, bikamwoherereza amafaranga, ari nayo bamutunze cyane cyane nyuma yo kwirukanwa muri UR. Hakibazwa rero igituma adahanwa kandi ibimenyetso Atari iby'ibura.
Ni gute umuntu atinyuka kuvuga ngo:'Abatutsi bishwe n'abandi Batutsi', ntahanirwe iri pfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi? Itegekonshinga rya Repubulika y'uRwanda rishimangira ko 'twiyemeje gukumira no guhana icyaha cya jenoside, kurandura burundu ingengabitekerezo ya jenoside n'ibyo igaragaramo byoseâ¦.'.
Niba nka Ingabire Victoire yarafashwe agafungwa kubera gucamo Abanyarwanda ibice ndetse no gushaka kugirira nabi ubutegetsi, abantu bibaza impamvu Aimable Karasira ataryozwa amagambo mabi cyane adasiba kuvugira ku karubanda, nk'aya agoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kwihangana bibaho, kugirwa inama hagamijwe ko umuntu yakwikosora birashoboka, ariko haba na 'nyirantarengwa'. Aimable Karasira n'abamukoresha barashogesha, ku buryo rwose twe tubona gukomeza kurebera ibyo akora ari ukorora ikibi.
The post Kuki Aimable Karasira adashyikirizwa ubutabera kandi bigaragara ko ari umugizi wa nabi mu bandi? appeared first on RUSHYASHYA.