Linda Thomas-Greenfield wari ugiye kwicwa muri Jenoside yashyizwe muri guverinoma ya Joe Biden #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Linda Thomas-Greenfield yagizwe Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni mu gihe ku buyobozi bwa Obama yabaye Umunyamabanga wa leta wungirije ushinzwe Afurika hagati y'umwaka wa 2013 na 2017.

Itegeko Nshinga rya Amerika riteganya ko uyu mugore kimwe n'abandi bose bazashyirwaho na Biden uzarahirira kuyobora Amerika muri Mutarama, bazabanza kwemezwa na Sena kugira ngo batangire inshingano zabo.

Linda Thomas yavutse mu 1952 muri leta ya Louisiana muri Amerika, ku babyeyi b'Abirabura. Uyu mugore afite ubunararibonye mu politike kuko yakoze imirimo ikomeye mu gihe kirenga imyaka 35.

Muri Mata 1994, Thomas-Greenfield yaje I Kigali mu Rwanda ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga.

Mu buhamya yigeze gutanga mu 2019, yavuze ko yageze mu Rwanda habura iminsi ibiri ngo indege yari itwaye Juvenal Habyarimana ihanurwe, akaba yari mu butumwa bw'akazi.

Yavuze ko 'Abasirikare ba Habyarimana bakoraga Jenoside bafashe imbunda bayintunga ku mutwe, natangiye kubasaba imbabazi ngo ndokore ubuzima, nababwiye ko ntari umunyarwanda ahubwo ndi Umunyamerika, icyo gihe nabonaga abasirikare barimo kwica Abatutsi.'

Linda Thomas avuga ko yaje kurokoka, ndetse nyuma y'iminsi mike aza kwemererwa kuva mu Rwanda.

It has been 25 years since I witnessed the the unfolding of the genocide against the Tutsis. I would wake up to the sound of gunfire and later find myself a target. I lived to tell the story and today I honor those who did not survive. #Kwibuka25 #NeverAgain

â€" Linda Thomas-Greenfield (@LindaT_G) April 6, 2019

Nk'inararibonye ikomoka ku mugabane wa Afurika, Linda Thomas yahagarariye Amerika nka ambasaderi mu bihugu birimo Liberia, Kenya, Gambia na Nigeria.

Amakuru agaragaza ko Linda Thomas yavukiye mu muryango ukennye muri Amerika muri leta ya Louisiana akaba avuka mu bana umunani, Se ngo yari umunyabiraka, naho nyina yakoraga akazi ko guteka.

Uyu mugore ngo yigiye mu buzima bukomeye, kuko ari umwe mubanyafurika washoboye kwiga muri Kaminuza ya Louisiana mu 1970, icyo gihe hakaba hari irondaruhu rikomeye.

Amakuru avuga ko nubwo yakuriye mu buzima bw'irondaruhu, yakuze avuga ko agomba kuzavamo umuntu ukomeye ukomoka muri iyi leta.

Nyuma yo gutoranywa na Biden, Linda yatangaje ko aje gukora dipolomasi iryoshye.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Linda-Thomas-Greenfield-wari-ugiye-kwicwa-muri-Jenoside-yashyizwe-muri-guverinoma-ya-Joe-Biden

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)