Marie France wamamaye nka Sonia agiye gutangiza film nshya y'uruhererekane #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi film yiswe 'Little Angels' izajya itambuka kuri Genesis TV, televiziyo yashinzwe n'uyu mugore ikaba iri mu zikunzwe kandi zikurikirwa n'umubare munini w'urubyiruko.

Ni ku nshuro ya mbere Marie France agaragaye muri film y'uruhererekane agaragayemo, gusa iyi ni film ya kabiri akoze cyane ko mbere yigeze gukora iyitwa 'Inzozi za Mata'.

Mu kiganiro na UKWEZI yavuze ko iyi film yubakiye kubuzima busanzwe bwa buri munsi bw'urubyiruko ndetse n'umuryango muri rusange.

Ati 'Kuki ababyeyi bahitamo guhisha abana babo amwe mu mabanga kandi akabagiraho ingaruka mubuzima bwabo, ikindi ese umusore ukize nukora akahe kazi ? Kuki abakobwa bakunda abasore bafite uburanga ?'

Niragire avuga ko abazareba iyi film ya Little Angles bazabasha gusangamo ubwo buzima kandi benshi bakunze kunyuramo umunsi ku munsi.
Iyi film yiswe 'Little Angels izaba irimo abakinnyi b'ibyamamare muri sinema Nyarwanda

Uyu mugore uri mu bamaze igihe kandi bafite uburambe muri sinema Nyarwanda yavuze ko iyi film ayitezeho ko yagira uruhare mu kuzamura made in Rwanda, gushyigikira umurimo muri rusange cyane urubyiruko.

Akomeza agira ati 'Kubwizanya ukuri mu miryango usanga haraho bigira ingaruka ku bana ndetse no kwiyongera muzindi film nziza dufite Nyarwanda.'

Niragire avuga ko iyi film izajya ica kuri television yitwa GENESIS TV 387 CANAL+ ya hano mu Rwanda, akaba asaba abakunzi ba film Nyarwanda kumushyigikira bakayireba.

Little Angles izagaragaramo abakinnyi bagezweho barimo Irunga, Sandrine witabiriye Miss Rwanda 2018 ndetse na Marie France uzakinamo yitwa 'Ariane'.

Ni film yatunganyijwe kandi iyoborwa na Niragire Marie France, mu gihe uwamwunganiye ari uwitwa Octave, mu gihe amashusho yayo yafashwe n'uwitwa Habarugira Valens naho amajwi afatwa na Niyomwungeri Aaron, mu gihe abayanditse barimo Gasirabo na Santus.
Inkuru wasoma : Inzozi zabaye impamo ! Ikiganiro na Marie France wifuzaga gukora kuri televiziyo none yashinze iye bwite

Umunyarwandakazi Marie France wamamaye muri sinema nka 'Sonia' yashinze televiziyo



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Marie-France-wamamaye-nka-Sonia-agiye-gutangiza-film-nshya-y-uruhererekane

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)