Mashami yikomye abanyamakuru avuga ko bazabazwa byinshi ku munsi w'imperuka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mashami yatangaje ibi nyuma y'uko ikipe abereye umutoza inganyije na Cap Vert bityo icyizere cyo kuzakina imikino ya CAN cyose kikayoyoka.

Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru nyuma y'uyu mukino, Mashami Vincent, yashinje bamwe mu banyamakuru kugira uruhare mu kuba rutahizamu wa Saint-Etienne, Kévin Monnet-Paquet, ataritabiriye ubutumire ngo akinire u Rwanda, ndetse no guca intege abakinnyi.

Yagize ati 'Bamwe mu banyamakuru babigizemo uruhare kugira ngo Monnet Paquet ntaze. Sinzi inyungu iba iri inyuma y'ibintu bimwe na bimwe tuvuga.'
'Ibyamuvuzweho sinshaka kubitindaho, ariko nawe ni umuntu kandi agira amarangamutima. Ni uko byagenze ariko turacyakomeza kwinginga ntabwo turakurayo amaso burundu'.

Monnet Paquet ukinira Saint Etienne FC yo mu Bufaransa, kuva yahamagarwa, ntabwo yigeze yifuza kuza gukinira u Rwanda, ndetse nta n'icyo yigeze atangaza cyamubujije kuza nyuma y'uko ahawe ubutumire bwo kwitabira imikino yombi ya Cap Vert.

Mashami Vincent avuga ko bamwe mu banyamakuru bakomeza kuvuga amagambo aca intege abakinnyi aho babatije umurindi ngo basenyere umugozi umwe, ariko akemeza ko ku munsi w'imperuka bazabazwa byinshi.

Yagize ati 'Icyo nabasaba namwe ni uko dukoresha neza impano Imana yaduhaye yo kuvuga, tukayikoresha neza, kandi gusigana ibyaha, kwitana abanyabyaha sinzi impamvu, mutwita ko tutari abanyamwuga ariko bamwe muri mwe ku munsi w'imperuka muzabazwa byinshi.'

U Rwanda rufite amanota abiri mu itsinda rya F mu mikino ine rumaze gukina, rukaba ruri ku mwanya wa nyuma muri iri tsinda nyuma yo kunganya imikino ibiri ya Cape Vert, mu rugendo rwo gushaka itike ya CAN 2021, izabera muri Cameroun mu 2022, ntabwo u Rwanda ruratsinda igitego na kimwe mu mikino ine.

N'ubwo bigoye, mu mibare biracyashoboka ko u Rwanda rushobora kubona itike ya CAN 2021, kuko rusabwa gutsinda imikino yarwo rusigaranye, haba uwa Cameroun i Yaounde ndetse n'uwa Mozambique i Kigali uzaba muri Werurwe 2021.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Mashami-yikomye-abanyamakuru-avuga-ko-bazabazwa-byinshi-ku-munsi-w-imperuka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)