Menya byinshi ku itandukaniro riri hagati y' inzovu zo muri Africa na Asia ndetse unamenya amwe mu mabanga yazo utaruzi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inzovu ni inyamaswa nini cyane kandi zifite ubwonko bwibuka cyane kandi ziba mu miryango ikundana cyane, izi nyamanswa zabayeho cyera hose mu binyejana bya cyera. Ese izi nyamanswa zibaho zite?

Hashingiwe ku ibisekuru bya kera by'inzovu biragaragara ko zari zinyanyagiye ku migabane yose y'isi uretse Australia na Antractique, Nyamara nubwo zahoze ari nyinshi muri iki gihe zisigaye ku migabane ibiri gusa, ya Afuruka ndetse na Aziya, Zikunda kuba  mu bishanga ahari ibyatsi birebire, mu mashyamba, mu butayu ndetse no mu misozi.

Reka turebere hamwe ubuzima n'imibereho y'inzovu zo muri Afurika:

Ku nzovu ziba muri Afurika, ingabo ziba zonyine ariko ingore zo zikaba hamwe mu matsinda, Iyo hari akana kavutse izindi ngore ziza gufasha ngenzi zayo kugahagurutsa, Kimwe mu bintu biranga inzovu ni amenyo yigonze areba hejuru, ikaba ifite ubwonko bufata ibintu byinshi kandi ikaba inyabigango.

Inzovu zo muri Afurika ni zimwe mu nyamaswa ziramba kuko zishobora kuramba imyaka irenga 60, Umwanzi wa mbere w'inzovu nkuru ni umuntu kuko nta yindi nyamaswa yapfa kuyikorereza, Ibyana byazo byo byicwa n'inyamaswa z'inkazi nk'intare n'izindi.

Reka turebere hamwe imibereho n'imigenzereze y'inzovu zo muri Asiya:

Inzovu zo muri Aziya ni nto ugereranyije n'izo muri Afurika. Ziba ngufi ugereranyije n'inzovu zo muri Afurika zo mu mikenke, n'amatwi yazo ntabwo ari maremare k'uburyo yakora ku ntugu, Iyo muri Aziya  ishobora kugira uburemere buri hagati ya Toni 2 na Toni 5, ingore  ikagira uburemere bwa Toni 3, Inzovu zo muri Aziya zigira uruhu rufite ibara ry'ikijuju cyijimye, Ingore ntikunda kugira amenyo asohoka hanze (ayo bamwe bita amahembe) uretse ko niyo ameze aba ari magufi. Inzovu zo muri Aziya ubu ziboneka mu duce tumwe na tumwe two mu Buhinde, Sri Lanka, u Bushinwa no mu bihugu byo mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba nka Bangladesh na Népal.

Hashize imyaka myinshi inzovu zikoreshwa imirimo inyuranye mu bikorwa bya muntu, nko guterura ingiga z'ibiti, kwikorera ibikoresho mu gihe cy'ubwubatsi, guheka abantu, gukoreshwa mu ntambara n'ibindi, Intambara zizwi mu mateka ya kera zakoreshejwemo inzovu ni iziswe Guerres Puniques(264-146 mbere ye Yesu Kirisitu) aho ingabo za Roma zashakaga kwigarurira ubwami bwa Carthage.

Amateka y'izi ntambara yanditswe n'Umugereki witwa Polybe wari warajyanywe i Roma nk'umunyagano abyandika mu bitabo yise 'Les Histoires' Inzovu ni inyamaswa nini cyane k'uburyo butangaje. Iyo igenda iba isa n'iri komboka, wayitegereza ukaba wagira ngo iri mu myiyerekano w'abanyamideli,Igenda ibilometero bitandatu ku isaha, iyo iri ku muvuduko usanzwe ariko iyo yihuta igenda ibilometero 40 ku isaha.

Kubera imiterere y'imibiri yazo, inzovu ntizishobora gusimbuka cyangwa kwijugunya mu kirere yewe ntizishobora no kwambuka imyobo nyamara ziri mu nyamaswa zizi koga k'uburyo kwambuka imigezi n'ibiyaga ari ibintu bizorohera cyane, Igira umutonzi ikoresha izamura ibyatsi igiye kurisha, Umutonzi kandi ni intwaro ikomeye ku nzovu kubera ko iwifashisha mu kuvuna amashami y'ibiti cyangwa mu kurwana. Iwifashisha  iyo iri guhumeka cyangwa guha umubiri wayo amahumbezi

Amatwi y'inzovu ni urugingo ruyifitiye umumaro ukomeye, Iyifashisha ihoza cyangwa igabanya ubushyuhe bw' umubiri wayo, Iyo witegereje neza, amatwi y'inzovu zo muri Aziya, usanga ajya gusa n'afite ishusho y'ikarita y'igihugu cy'u Buhinde, Mu gihe inzovu zo muri Afurika zo usanga amatwi yazo ajya kugira ishusho y'ikarita ya Afurika ku ruhande rw'iburyo ku gutwi kw'iburyo, nubwo bwose usanga bidahura neza neza.abantu benshi bakaba bibaza impamvu zabyo, Inzovu ikoresha ibijigo iyo iri guhekenya ibyo iba yariye akenshi usanga biba bigizwe n'amababi, ibishishwa by'ibiti, inti z'amashami ndetse n'imizi y'ibiti n'ibindi bimera.

Mu kigero cy'imyaka iri hagati ya 40 na 60,  inzovu zikuka ibijigo kandi ntabwo ziba zigishoboye guhekenya ibintu bikomeye, Mu gihe nk'iki iba ishobora kwicwa n'inzara gusa ibi bikaba bimenyerewe ku impfu z'inzovu kuko hari igihe zicwa no kubura ibizitunga bihagije kubera ko ziba zitabasha guhekenya, Ubwo ziba zigeze mu zabukuru, Amenyo y'imbere y'inzovu bamwe banita amahembe y'inzovu, ubusanzwe aba ari abiri kandi ari maremare, Aya niyo menyo manini kandi aremereye ugereranyije n'andi menyo y'ibindi binyabuzima byose biri ku isi, Amenyo y'inzovu ziyakoresha iyo ziri gucukura imizi y'ibiti cyangwa ziri gushakisha amazi, Ziyakoresha kandi ziri gushishura ibiti kugira ngo zirye ibishishwa, zishobora kuyakoresha kandi iyo ziri kurwanira ingore mu gihe cyo kwimya, Inzovu z'ingabo zo muri afurika zishobora kuyakoresha zirinda ko ibyana byazo byicwa n'intare ndetse n'izindi nyamaswa z'inkazi.

N'ubwo uruhu w'inzovu rugira umubyimba munini ntibirubuza kuba wakwinjiramo udukoko nk'ibirondwe, isazi, inda, n'utundi dukoko dushobora kuyitera kugubwa nabi kubera ko tunywa amaraso kandi tukayishyiramo indiririzi (microbes), Amaso y'inzovu ni mato ugereranyije n'ubunini bw'umutwe wayo kandi ntabona neza, Iyo izunguza umutwe wayo ntibasha kureba inyuma kubera ko uba ufite aho utarenga, Ibi bituma iyo ihindukiye ihindukiza umubyimba wose.



Source : https://impanuro.rw/2020/11/02/menya-byinshi-ku-itandukaniro-riri-hagati-y-inzovu-zo-muri-africa-na-asia-ndetse-unamenya-amwe-mu-mabanga-yazo-utaruzi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)