Menya byinshi ku ndwara ya ‘Lyme' iterwa no kurumwa n'ibirondwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku bantu, indwara ya ‘Lyme' igira ibimenyetso bitandukanye harimo kubabara umutwe, umunaniro, gusa n'uwafashwe n'imbwa, kugira intakara ‘Ganglions', gufuruta cyangwa se gutukura k'uruhu ruzengurutse aharumwe n'ikirondwe.

Uko gutukura kugaragara mu minsi irindwi kugeza kuri cumi n'ine nyuma yo kurumwa n'ikirondwe, gusa bishobora no kugaragara mu minsi itatu kugeza ku kwezi mbere y'uko umuntu atangira kurwara.

Uko gutukura k'uruhu ruzengurutse aharumwe n'ikirondwe rushobora gukomeza gutukura kugeza ku byumweru umunani, umuntu yanahakora akumva ahashyushye ariko ntihaba hababaza.

Mu bindi bimenyetso by'indwara ya Lyme, harimo gutuma imitsi ikora nabi umuntu akaba yagira ‘paralysie' y'uruhande rumwe mu maso cyangwa se impande zose, umuntu kandi ashobora kunanirwa kunyeganyeza bimwe mu bice by'umubiri we. Hari kandi kubabara mu ngingo no gutera k'umutima.

Bishobora kugorana kumenya ko umuntu arwaye indwara ya Lyme, ni yo mpamvu hari abayitiranya n'izindi ndwara. Ibyiza rero bikaba ari uko umuntu yakwihutira kwa muganga mu gihe yumva afite ibimenyetso byavuzwe. Indwara ya Lyme ntikunze kwica abantu, ariko bishobora kubaho ikaba yahitana umuntu mu gihe yayirangaranye.

Indwara ya Lyme ngo ishobora kuvurwa kandi igakira, hakoreshejwe ‘antibiotiques' cyane cyane iyo bimenyekanye vuba, umuntu akagera kwa muganga adatinze, kuko iyo umuntu ayitindanye, no gukira biragorana hakaba n'ubwo bimwe mu bimenyetso byayo bitinda ku muntu nubwo yaba yaratangiye kuvurwa.

Ikigo gishinzwe kwita ku buzima rusange muri Canada (Agence de la santé publique du Canada-ASPC), cyemeza ko umuntu arumwe n'ikirondwe gifite ya ‘bacterie' itera indwara ya Lyme, ariko bakagikuraho mu masaha ari hagati ya 24 na 36 mu busanzwe ngo bikuraho ibyago byo kuba uwo muntu yarwara indwara ya Lyme.

Ku rubuga https://sante.lefigaro.fr, bavuga ko indwara ya Lyme iterwa ahanini no kurumwa n'ubwoko bw'ikirondwe kiyitera, iboneka mu bice bitandukanye by'isi cyane cyane ahantu haba ubuhehere kandi hari amashyamba mato mato nko muri Amerika, u Burayi, Aziya no muri Afurika.

Ku rubuga https://www.ladepeche.fr bavuga ko ibirondwe bitera indwara ya Lyme bishobora kuruma n'umuntu igihe icyo ari cyo cyose, gusa ngo byiyongera cyane hagati y'ukwezi kwa Gicurasi na Nzeri, bikaba bishobora kujya ku matungo yo mu rugo nk'inka, injangwe cyangwa se imbwa, nyuma bikaba bishobora no kuva kuri ayo matungo bikajya ku muntu bikamuruma, bikaba byamwanduza iyo ndwara.

Gusa ngo inama bagira abantu mu rwego rwo kwirinda kurumwa n'ubwo bwoko bw'ibirondwe bitera indwara, ni uko igihe umuntu agiye nko kuragira yakwambara imyenda ifubitse umubiri wose, akambara inkweto zifunze neza, na nyuma yo kuva kuragira agakaraba neza kugira ngo arebe ko ntaho ikirondwe cyaba cyamufashe, kuko akenshi ngo kiruma umuntu kikaguma ku ruhu kugeza bakibonye bakagishitura.

Ku matungo, kurumwa n'ibirondwe ngo ntibizana ibyago bikomeye nk'uko bigenda ku bantu, ariko na yo ngo ashobora kubyimbirwa byoroheje igihe ikirondwe cyafashe ku ruhu rwayo, kuko ikirondwe kinjiza umunwa wacyo mu ruhu kure kugira ngo gikurure amaraso y'imbere adafashe.

Muri uko kwinjiza umunwa mu ruhu kure ni ho itungo ryarumwe n'ikirondwe rishobora kwandurira indwara zimwe na zimwe, ariko zidakomeye nka Lyme igera ku bantu.

Ibyiza rero ngo umuntu ufite ayo matungo afatwa n'ibirondwe yagombye kujya ashaka umuganga w'amatungo kenshi kandi akayatera imiti yica ibirondwe.




source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/menya-byinshi-ku-ndwara-ya-lyme-iterwa-no-kurumwa-n-ibirondwe
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)