Menya ibimenyetso biza ku birenge bigaragaza indwara zo mu mubiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni byiza kwitoza kuvumbura ibimenyetso bigaragarira ku birenge ariko bisobanura izindi ndwara zo mu mubiri ndetse rimwe na rimwe zinakomeye nka diyabete, umwingo, indwara z'umutima n'izindi. Kubimenya bigufasha kuba wakeka ko ubwo burwayi buhari, bityo ukaba wakwihutira kwisuzumisha kwa muganga hakiri kare.

Ibi ni bimwe muri ibyo bimenyetso n'indwara biteguza:

Ibirenge byumagaye binashishuka

Icyo gihe ukwiye gutekereza ku ndwara z'umwingo, cyane cyane mu gihe ukoresheje amavuta atuma uruhu ruhehera ntagire icyo agufasha kuri icyo kibazo. Ikindi kimenyetso kigaragarira ku birenge cy'indwara z'umwingo ni ukugira inzara zisaduka.

Mu gihe ubona ko ku mano yawe nta bwoya buhari

Ibi bishobora kukugaragariza ko ufite ibibazo bijyanye n'umutima. Nubona ubwoya bwo ku mano, ku kirenge no ku murundi bushiraho bwangu bizakubere integuza y'uko ushobora kurwara indwara z'umuvuduko w'amaraso. Ibi ni ibyagaragaye mu bushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya North Shore University Hospital yo muri New York.

Kugira ibisebe ku kirenge bidakira

Iki na cyo ni ikimenyetso kigukangurira kwisuzumisha indwara ya diyabete. Urugero, ushobora kuribwa n'inkweto hakaza agasebe ntigakire, gusitara se, cyangwa no gukomeretswa n'ikindi kintu, igisebe kigakira bigoranye. Ibi biterwa n'uko iyo isukari itari ku rugero rukwiriye mu maraso, bituma adatembera neza mu mitsi, bityo ntagere mu kirenge, ari byo bitera cya gisebe kudakira. Igihe ubibonye ni byiza kwisuzumisha kwa muganga ukamenya uko isukari ihagaze mu maraso yawe.

Kumva ububabare bwinshi mu ino ry'igikumwe

Iki gikwiriye kukubera ikimenyetso cy'uko urwaye goutte, indwara y'amagufwa muri rusange ifata ino ry'igikumwe.

Kubona ufite uturongo duto dutukura mu rwara

Ibi byakuburira ko ushobora kuba urwaye indwara y'umutima.

Kubona imiterere y'ikirenge yahindutse

Ibi bikugaragariza ko ushobora kuba urwaye ibihaha cyangwa na kanseri y'ibihaha, indwara z'umutima, n'iz'amara. Kanseri y'ibihaha n'indwara z'umutima bigabanya kuramba kw'imitsi ijyana amaraso bigatuma umuvuduko w'amaraso ajya mu ntoki no mu birenge yiyongera, ibirenge n'intoki bikaba binini.

Inzara zizaho utwenge

Ibi bikubwira ko ushobora kurwara indwara y'uruhu yitwa psoriasis (igaragara nk'amaga), isobora gufata urwara rukabyimba, cyangwa igafata umubiri wose. Ibindi bimenyetso byayo ni amabara y'umweru n'uturongo duhagaze bigaragara ku nzara.

Umurongo wirabura uhagaze mu rwara

Ibi bishobora kukumenyesha kanseri y'uruhu ariko ikunze gufata ahantu hihishe ku mubiri. Icyakora kubera ko hari n'ubwo biba ari indwara y'imiyege, ni byiza kwisuzumisha igihe cyose ubibonye.

Bitewe n'uko akenshi indwara zijya zihuza ibimenyetso, ni byiza ko mu gihe umuntu abonye ikintu kidasanzwe ku mubiri we usibye no ku kirenge twibanzeho, yihutira kugana kwa muganga agasuzumwa.




source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/menya-ibimenyetso-biza-ku-birenge-bigaragaza-indwara-zo-mu-mubiri
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)