Menya ingeso mbi zishobora gusenya urushako rwanyu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo abantu babiri biyemeje kurushinga, basezerana kubana akaramata. Ariko uko imyaka ishira indi igataha, biroroha ko imico mibi cyangwa ingeso mbi zinjira mu rushako rwabo. Izo ngeso, iyo zidahindutse, zishobora kwangiza buhoro buhoro urufatiro rukomeye rw'urugo.

Dore ingeso 6 zishobora kwangiza urushako

1. Kudasengera hamwe

Imvugo igira iti:"Umuryango usengera hamwe, uguma hamwe" usanga bigaragara neza. Ariko mwibuke ko Satani nta kindi kimuzana uretse gusenya abantu babiri bishyize hamwe cyane abakristo bishyize hamwe bakiyemeza guhesha Imana icyubahiro mu mibanire yabo. Intwaro akoresha kugira ngo abasenye ni ukubabuza gusenga.

Nibyo, bisa nk'aho byoroshye gusimbuka umunsi umwe mudasengeye hamwe. Ariko bidatinze, umunsi umwe uhinduka ibiri, na yo ihinduka itatu, bidatinze biganisha ku kwezi cyangwa imyaka nta masengesho. Ni gute abashakanye bashobora gukomeza guhuzwa n'imizabibu cyangwa ibindi binezeza mugihe inzira zabo zibahuza n'Imana zaciwe mu mizi?

2. Kurwanya Umwanda

Umubano wose uhura namakimbirane. Ariko uzakora iki mugihe wowe cyangwa uwo mwashakanye ashaka kurwanya umwanda? Ibi bivuze ko mukwiye gutangira kwica kamere y'ingeso mbi kuko mugihe mudahurije hamwe ku ngingo y'isuku kandi uko mukomeza kutabyumvikanaho, Satani ashobora kubyuririraho hanyuma ugasnga urugo rurasenyutse.

3. Kugarura ibyahise

Ese iyo ushwanye n'uwo mwashakanye, wita ku kibazo cy'ako kanya cyangwa ugarura ibibazo, amakosa, intege nke n'ibyaha bye? Nibyo koko Imana yaduhaye ubwonko bwo kubika amakuru y'ahahise, ariko dushobora guhitamo kwemerera impitagihe igasenya indagihe cyangwa gukoresha impitagihe (past) tukiyubaka ubwacu ndetse tukubaka indagihe yacu ndetse tukubaka na bagenzi bacu aho kuba imbata z'amateka.

Niba Imana ihitamo kutubabarira ibyaha byacu (Zaburi 103:12) kuki twebwe tutabikora? Yesu yavuze yeruye ko niba tutababarira abaducumuyeho, Imana na twe ntizatubabarira ibyaha byacu. Aha Yesu adusaba kubabarira abaduhemukiye nk'uko yabikoze igihe yabambwaga ku musaraba.

4. Kutabana neza n'umuryango wawe wa bugufi

Hari impamvu mu Itangiriro Imana yateguye ko umugabo azasiga se na nyina akabana n'umugore we bombi bakaba umubiri umwe. Mama wawe, papa wawe n'abandi ba bugufi bagize umuryango wawe, ariko mugihe wubatse urugo, ukwiye kwigira ku muntu mushakanye mugatangirana umuryango. Ibi bisobanuye ko abashakanye bagomba gufatanya kwihanganira ibigeregezo byo mu muryango badashyizemo ababyeyi babo n'abandi. Yego na bo mushobora gukenera inama zabo ariko ni byiza ko mufata ibyemezo mwuvikanyeho mwembi nk'abashakanye.

5. Gushyira agahato mu gukunda cyangwa kubahana

Iyo urushako ruhuye n'ikigeragezo gikomeye nk'ubuhemu cyangwa ikindi kimenyetso kigaragaza kutizerana, uwahohotewe mu mibanire ashobora kumva afite uburenganzira bwo gusuzugura undi bashakanye cyangwa guhagarika urukundo kubera gutinya ko yakongera kumubabaza. Nyamara intego y'urushako rwiza iri mu Byanditswe Byera: 'Nuko namwe umuntu wese akunde umugore we nk'uko yikunda, kugira ngo umugore na we abone uko yubaha umugabo we' (Abefeso 5:33).

Nk'abagore tugomba kubaha abagabo mugihe gikwiriye n'ikidakwiriye kuko uko tububaha niko natwe tuba twiyubaha bityo tukubahisha urushako rwacu.

6. Guhagarika ikiganiro (communication)

Kimwe mu bice byiza by'urushako ni igihe abantu babiri basangiye kwizerana mu cyumba cyabo no hanze yacyo. Bisobanuye ko abashakanye bombi basangizanya ibyiyumvo n'amarangamutima yabo, umwe adatinya ko mugenzi we yamuciraho iteka.

Iyo ibiganiro bitagenda neza ku buryo nta n'umwe nibura wabaza mugenzi we uko umunsi wagenze, cyangwa ngo buri wese agaragaze ibimushimishije n'ibimubangamiye, icyo gihe byanga bikunze urukundo rwabo rurayoyoka.

Muri macye birakwiye ko abashakanye cyane cyane abizera Kristo basenyera umugozi umwe hagamijwe kugira urushako rushingiye kandi rwubahisha ubwami bw'Imana.

Source: crosswalk.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Menya-ingeso-mbi-zishobora-gusenya-urushako-rwanyu.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)