Mu buzima tubamo buri munsi, buri wese ku rwego rwe agira ibimuhangayikisha binyuranye. Bamwe babasha kwihangana abandi bigahinduka uburwayi bubabaho karande ku buryo hakenerwa uburyo bunyuranye mu kubavura. Iyo byamaze kugera kuri urwo rwego rero niho havugwa ko umuntu afite uburwayi bwo kwiheba no kwigunga aribyo tumenyereye ku izina rya 'depression'.
Ikigo gishinzwe kugenzura indwara (Centre for Diseases Control and Prevention, CDC) gitangaza ko abantu bari hejuru y'imyaka 12, byibuze abarenga 7% bagira iki kibazo.
Nkuko ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (WHO/OMS) ribivuga kandi, depression ni indwara rusange ku isi kandi ikaba iteza ubumuga bunyuranye uyirwaye. Bivugwa ko ku isi yose abasaga miliyoni 350 bayirwaye.
Depression (kwigunga) ni iki?
Iyi ni indwara iri mu cyiciro cy'indwara zo mu mutwe. Ni indwara itera imikorere y'ubwonko guhinduka aho umuntu aba yumva atishimiye ibimubaho akiheba, akigunga kandi akumva ntacyo amaze mu muryango, muri macye akipfobya.
Ibi ariko binyuranye na kwa kundi ushobora kumva muri wowe utanyuzwe, cyangwa utishimye by'igihe gito kuko byitwa depression iyo bigeze mu mezi hagati ya 6 na 8 nta gihinduka.
Kuri we, aba yumva ntacyo ari cyo mu bantu.
No gupfusha uwawe cyangwa kugira igihombo gikabije cyangwa kwirukanwa ku kazi iyo ubashije kubyakira ntabwo biba ari depression.
Depression iterwa n'iki?
Ibitera iyi ndwara si bimwe ku bantu bose kandi akenshi usanga ari uruhurirane ku muntu. Muri byo twavug
Ibikubaho n'abakuzengurutse
Abantu bamwe baba bafite ibyago byinshi kurenza abandi bitewe n'impamvu zikurikira
Ibikubaho mu buzima: ubukene, kwirukanwa ku kazi, gutandukana n'uwo mwashakanye cg uwo mwakundanye cyane
Ubuzima bwite: kutabasha kwesa imihigo wiyemeje
Aho uvuka: kuba mu muryango wa hafi harimo uwahuye n'icyo kibazo
Kuba waragize ihungabana ukiri umwana
Imiti imwe n'imwe: harimo corticosteroids, beta-blockers, interferon na reserpine
Gukoresha cyane ibiyobyabwenge
Kuba warakomeretse mu mutwe
Indwara zidakira nka diyabete, indwara z'ibihaha, indwara z'umutima.
Ibimenyetso bya depression
Ibimenyetso by'iyi ndwara ni bimwe mu bikurikira;
Kwiheba no kwigunga
Kutongera kunezezwa n'ibyagushimishaga, kutishimira gukora imibonano
Gutakaza ibiro ku buryo budasobanutse, no kugira ikizibakanwa
Kubura ibitotsi cyangwa gusinzira cyane
Gutinda gusubiza no gucika intege mu mubiri no mu mikorere
Kumva nta gaciro ufite no kwiciraho iteka
Gufata imyanzuro itari yo no gutekereza nabi
Kumva ntacyo ukimaze ukifuza cyangwa ukagerageza kwiyahura
Hari n'ibibonwa na muganga cyangwa abakuri hafi nko:
Guhorana amarira mu maso, no *kwijima isura byerekana agahinda cyangwa kwiheba
Kutabasha gutumbira umuntu mu maso
Impinduka mu mikorere n'imivugire aho usanga ukoresha ijambo rimwe gusa: yego, oya, simbizi, urakoze, n'andi
Guhindura imyitwarire, *kutongera gutera urwenya, kurakazwa n'ubusa, kunenga abandi cyane no kwigaya, kimwe no kujya impaka bidasanzwe.
Kunanirwa kurya ni kimwe mu bimenyetso byayo.
Uko iyi ndwara ivurwa
Iyi ni indwara ivurwa igakira neza kandi, Mu kuyivura hakoreshwa uburyo 3 bunyuranye:
Ubufasha : ubu ni ubufasha buhabwa ababana n'umurwayi ndetse bukanahabwa we bwite. Ni ubufasha bujyana no kubaganiriza ku bibazo bihari ndetse n'uburyo bashobora kubisohokamo, ndetse n'uburyo bakirinda ikibongerera stress. Ibi bikorwa mu buryo bw'ibiganiro.
Kuganiriza umurwayi: ibi bizwi nka psychotherapy. Ni ukuganira n'umurwayi, bikorwa n'umuganga wize ibijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe (psychologist). Akenshi ubu buryo nibwo bwiza kuko ntibukoresha imiti. Aganira n'umurwayi, akamubwira uko ameze, aho bishobora gukorwa amaso ku maso, kuri telephone cyangwa se bikaba byanakorwa mu matsinda. Mu kuganira uvura agerageza gutuma uwo avura amwiyumvamo noneho akirekura akamubwira. N'iyo uvura yaba atarize ibyerekeye ubuzima bwo mu mutwe, ariko byibuze agomba kuba ari umuntu uzi guhumuriza abababaye, rimwe na rimwe ashobora no kwigira nk'aho nawe yahuye nicyo kibazo, byereka umurwayi ko Atari we gusa bibaho, kandi ko gukira bishoboka.
Kuganiriza umurwayi no kumuba hafi ukamuhumuriza ni wo muti wa mbere
Iyo ibi ntacyo bitanze hitabazwa *Imiti yagenewe gutuma umurwayi atuza, ikaba imiti itangwa na muganga gusa, bivuze ko utemerewe kuba wayigurira utayandikiwe.
Muganga niwe uhitamo iyo wafata bitewe nuko abona umerewe, n'icyaguteye kurwara.
Imiti itangwa iri mu matsinda anyuranye, aho ushobora guhabwa imiti yo mu matsinda 2 cyangwa ugahabwa ubwoko bumwe gusa bitewe n'uburemere bw'indwara.
Ikunze gukoreshwa cyane ni iyo mu itsinda rya SSRI aho twavuga Citalopram (Celexa), Escitalopram (Lexapro, Cipralex), Paroxetine (Paxil, Seroxat), Fluoxetine (Prozac), Fluvoxamine (Luvox) na Sertraline (Zoloft, Lustral).
Gusa bisaba gukurikirana umurwayi uri gufata iyi miti kuko mu minsi ya mbere iyi miti ishobora kukongerera ibyifuzo byo kuba wakiyahura, cyane cyane ku bakiri bato.
Muganga niwe gusa ukwandikira imiti.
Src: e-santé.fr
Source : https://impanuro.rw/2020/11/11/menya-usobanukirwe-depression-indwara-yo-kwiheba-no-kwigunga/