Meya wa Huye yakiriwe nk' umwami nyuma y'aho aka Karere ayoboye kegukanye umwanya wa kabiri mu kwesa imihigo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo Meya wa Huye Sebutege Ange , yinjiraga mu Karere ka Huye yakiriwe nk'umwami nyuma y'aho aka Karere ayoboye kegukanye umwanya wa kabiri mu kwesa imihigo y'umwaka w'2019/2020 kagira amanota 82.8%

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ukwakira 2020, ubwo abayobozi b'inzego nkuru z'igihugu ndetse n'abayobozi b'uturere bari bahuye batangarizwa uko imihigo yeshejwe, banahiga indi mishya y'umwaka w'2020/2021, n' igikorwa cyabereye muri Epic Hotel mu karere ka Nyagatare kiyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Meya Sebutege ubwo yinjiraga mu Karere ka Huye gahana imbibi n'aka Nyanza, bamwe mu baturage bamwakiranye ibyishimo n'amashimwe, n'impano zitandukanye zirimo ifoto yafotowe ari kumwe n'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame.

Meya Sebutege mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com dukesha iyi nkuru, yagaragaje ko umwanya wa kabiri Huye yegukanye uteye ishema abafite inshingano zo kuyiteza imbere ndetse n'abafatanyabikorwa, yongeraho ko kandi wabateye imbaraga zo gukomeza gukora neza.

Yahishuye icyatumye Akarere ka Huye kitwara neza mu mihigo.

Yagize ati: 'Navuga ko twashyize imbaraga mu mihigo yakemuraga bimwe mu bibazo abaturage bagiye bagaragaza. Hari imihanda yatunganyijwe kugira ngo abaturage babashe kugeza umusaruro ku isoko, hari ubwanikiro bwagiye bwubakwa hirya no hino, hari ibikorwaremezo byatangiye gukorwa bijyanye no guteza imbere umujyi wa Huye nk'umujyi wunganira Kigali, hari ibikorwa bijyanye no gushyigikira gahunda y'iterambere, hari gahunda zo gushyigikira abatishoboye, hari gahunda z'ubuzima hubatswe ibigo nderabuzima byo ku rwego rw'ibanze, hari ibyo gutuza abatishoboye.'

Ngo ibyo hiyongereyeho kandi kubaka ibiraro byari bibangamiye ubuhahirane hagati y'abaturage, hashingiwe ku makuru yagiye atangwa n'abaturage ndetse n'itangazamakuru ryabakoreye ubuvugizi.

Yibukije abayobozi ko buri wese agomba guharanira imibereho myiza y'umuturage, hanyuma bagashyiramo imbaraga mu gukemura ibibazo abaturage bafite. Ati:

'Icyo nasorezaho na buri muyobozi wese yifuza, ni ugukora ibishingiye cyane ku byifuzo byabaturage hanyuma n'ibyo dufitiye ubushobozi tukarushaho kubikora neza. Ntekereza ko ari nama nagira undi muyobozi, umuturage ntabe umugenerwa bikorwa ahubwo abe umufatanyabikorwa.'

Mu kwesa imihigo 2019/ 2020, Akarere ka Nyaruguru ni ko kabaye aka mbere, kagira amanota 84%, aka Huye kaje ku wa kabiri kagira 82.8%, hano aka Rwamagana kaje ku mwanya wa gatatu kagira 82.4%.



Source : https://impanuro.rw/2020/11/01/meya-wa-huye-yakiriwe-nk-umwami-nyuma-yaho-aka-karere-ayoboye-kegukanye-umwanya-wa-kabiri-mu-kwesa-imihigo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)