-
- Mu ishuri rya IPRC Ngoma hatashywe inyubako nshya n'ibindi bikorwa remezo
Izi nyubako hamwe n'ibindi bikorwa remezo bijyanye no kurangiza igice cy'umuhanda unyura mu kigo ndetse no kuwushyiraho amatara yo hanze kuri metero zisaga 600, bikaba byuzuye bitwaye amafaranga y'u Rwanda angana na 1,399,784,882 yose yatanzwe aturutse mu ngengo y'imari isanzwe ya Leta, ibinyujije muri Ministeri y'Uburezi n'ibigo biyishamikiyeho (RP na WDA).
Minisitiri Uwamariya yagize ati “IPRCs tuzitegerejeho umusaruro mwinshi kurushaho. Iyo tubonye inyubako nk'izi za IPRC Ngoma, tukabona ibikorwa remezo nk'ibi twabonye hano, bivuze ko n'umusaruro ugomba kwiyongera ndetse amashuri ya IPRCs akaba indashyikirwa mu gutegura abajya ku murimo bashoboye''.
Inyubako zatashywe ni inyubako y'ubuyobozi (administration block) irimo ibiro by'abakozi, ikaba igizwe n'ibyumba byo gukoreramo 36, ibyumba bibiri by'inama, ndetse n'icyumba cy'abarimu.
-
- Inyubako nshya yatashywe yitezweho kunoza serivisi z'uburezi zitangwa muri iri shuri
Inyigo y'iyi nyubako kandi yakozwe mu buryo ishobora kongerwaho amagorofa yandi abiri, bityo iki kikaba ari icyiciro cya mbere cyatashywe.
Indi nyubako yatashywe ku mugaragaro igizwe na workshops abanyeshuri bakoreramo imyitozo-ngiro mu mashanyarazi (Industrial electrical installations) ndetse no mubijyanye no kubaka imiyoboro y'amazi (Plumbing).
-
- Amacumbi y'abakobwa
Hatashywe kandi inyubako yagenewe amacumbi y'abakobwa, ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 180 kandi ikaba inafite n'ibyangombwa byose abayicumbikamo bakenera.
Umuyobozi wa IPRC Ngoma Dipl.-Ing. Ephrem Musonera, yavuze ko inyubako n'ibikorwa remezo byatashywe bizafasha mu kurushaho kuzamura ireme ry'uburezi no kongera umubare w'abana bagana amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, nk'uko biri mu igenamigambi rya Guverinoma (NST1).
-
- Minisitiri Dr. Uwamariya asaba ko amashuri ya IPRCs yaba indashyikirwa mu gutegura abajya ku murimo
Ati “Bizadufasha kongera umubare w'abana b'abakobwa biga hano muri IPRC Ngoma kuva ku kigereranyo cya 21% turiho ubu kugera nibura kuri 29%, ariko by'umwihariko bizadufasha kunoza serivisi dutanga, cyane cyane ko ari abarimu ndetse n'abakozi basanzwe tubonye aho gukorera hisanzuye kandi hajyanye n'igihe”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba Dr. Jeane Nyirahabimana, we yavuze ko IPRC Ngoma ari umufatanyabikorwa mwiza w'Intara y'Iburasirazuba mu bikorwa by'iterambere n'imibereho myiza y'abaturage.
Dr. Nyirahabimana kandi yasabye ko IPRC Ngoma yagira ishami ryigisha ubuhinzi kuko Akarere ka Ngoma n'intara muri rusange, abaturage babyo bagira ibikorwa byinshi by'ubukungu bishingiye ku buhinzi.
-
- Umuyobozi wa IPRC Ngoma, Dipl.-Ing. Ephrem Musonera
IPRC Ngoma yahoze yitwa ETO Kibungo. Muri 2012 ni bwo iryahoze ari ishuri ryisumbuye ry'imyuga rya ETO ryahindutse IPRC. IPRC Ngoma ubu itanga amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro ku cyiciro cya kaminuza (Advanced diploma) n'ibindi byiciro birimo amasomo y'igihe gito.
source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/mineduc-irasaba-amashuri-ya-iprcs-kuba-indashyikirwa-mu-gutegura-abajya-ku-murimo-bashoboye