Minisiteri y'Uburezi yashoje icyiciro cya mbere cyo gushyira abarimu bashya 6,741 mu myanya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Abasabye kuba abarimu aha bari mu kizamini cyanditse
Abasabye kuba abarimu aha bari mu kizamini cyanditse

Kuba icyiciro cya mbere cyo gushaka abarimu no kubashyira mu myanya cyarangiye, byatangarijwe mu kiganiro kigenewe abanyamakuru cyabereye ku cyicaro cya Minisiteri y'Uburezi, ku wa 16 Ugushyingo 2020.

Abarimu bamaze gushyirwa mu myanya mu mashuri abanza ni 3,732 mu gihe muri rusange hakenewe abarimu 18, 039 bivuze ko hari abandi bagikenewe bagera ku 14,307 bazakomeza gushakwa no gushyirwa mu myanya mu gihe kizaza.

Mu mashuri yisumbuye, abarimu bamaze gushyirwa mu myanya ni 2,673 mu gihe muri rusange hakenewe abarimu bagera ku 6,371, ibyo bivuze ko hari abarimu 3,698 bakibura, bazashakwa bagashyirwa mu myanya.

Mu mashuri y'imyuga n'ubumenyi-ngiro (Technical and Vocational Education and Training (TVET)), abarimu bamaze gushyirwa mu myanya yo kwigisha mu bigo basabye kwigishamo ni 336.

Nk'uko bitangazwa na Minisiteri y'Uburezi, muri rusange abarimu bashya bashyizwe mu myanya mu mashuri y'incuke, abanza, ayisumbuye ndetse n'ay'imyuga n'ubumenyi-ngiro, ni 6,741.

Dr Valentine Uwamariya Minisitiri w'Uburezi yagize ati “Gushaka abarimu no kubashyira mu myanya, byaratinze ariko ubu byarakunze kandi byagenze neza. Abarimu bashyizwe mu myanya hagendewe ku mashuri basabye kwigishaho ndetse n'uturere batuyemo. Mbere gushyira abarimu mu myanya byarimo ibibazo, ariko byarakosowe, ubu abarimu bamaze kugera mu mashuri yabo”.

Dr. Uwamariya yavuze ko “Ibintu byose byakosowe, mu gihe amashuri yitegura kwakira icyiciro cya kabiri cy'abanyeshuri n'abarimu biteguye kubakira.”

Biteganyijwe ko tariki 23 Ugushyingo 2020, ari bwo abanyeshuri mu mwaka wa kane w'amashuri abanza, n'abo mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n'uwa gatatu bazatangira amasomo. Abo bazaza, mu gihe ikindi cyiciro cyatangiye amasomo guhera tariki 02 Ugushyingo 2020.

Minisiteri y'Uburezi ntirashyiraho itariki yo gutangira icyiciro cya kabiri cyo gushaka abarimu binyuze mu buryo bwo gukora ibizamini, gusa ngo ishobora kuzatangazwa mu gihe kitarambiranye.

Igikorwa cyo gushaka abarimu bashya, cyakozwe ku bufatanye hagati y'ikigo cy'igihugu cy'uburezi (REB), Umujyi wa Kigali, uturere, Minisiteri y'Uburezi ndetse na Minisiteri ishinzwe abakozi ba Leta n'umurimo.

Mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 no kugabanya ubucucike mu mashuri, Leta irimo kubaka ibyumba by'amashuri bishya bigera ku 22,500. Kandi kugira ngo umubare w'abarimu ujyane n'uw'abanyeshuri, Leta izakenera gushaka abarimu bagera ku 29,000 nyuma y'uko amashuri yose azaba afunguye.




source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/minisiteri-y-uburezi-yashoje-icyiciro-cya-mbere-cyo-gushyira-abarimu-bashya-6-741-mu-myanya
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)