Mirafa wa Rayon Sports wavugwaga muri Maroc, yerekeje muri Zambia mu ikipe izakina Confederations Cup #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wo hagati mu kibuga ikipe ya Rayon Sports, Nizeyimana Mirafa yerekeje mu gihugu cya Zambia mu ikipe ya Napsa Stars FC yo mu cyiciro cya mbere muri Zambia.

Uyu musore wari usigaje umwaka umwe muri Rayon Sports, byavugwaga ko azerekeza muri Maroc ariko akaba yerekeje muri Zambia muri iyi kipe izakina imikino nyafurika ya CAF Confederations Cup.

Amakuri ISIMBI yamenye ni uko iyi kipe igomba kwishyura uyu musore ibihumbi 20 by'Amadorali y'Amerika aho Rayon Sports igomba kubonamo ibihumbi 7 by'umwaka yari asigajemo.

Nizeyimana Mirafa akaba ari buhaguruke mu Rwanda uyu munsi mu ijoro saa Saba n'igice aho ari buhite yerekeza muri iki gihugu aho biteganyijwe ko ari businye imyaka 2.

Uyu musore akaba yaramaze kumvikana n'iyi kipe byose hasigaye gusinya, akaba ari businye ari uko amaze kwishyurwa amafaranga bumvikanye.

Iyi kipe ya Napsa Stars ikiba izakina na Ngazi Sports yo mu birwa bya Comoros muri CAF Confederations Cup.

Nizeyimana Mirafa yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Etincelles, Police FC yavuyemo muri 2018 yerekeza muri APR FC yakiniye umwaka umwe, 2019 yahise yerekeza muri Rayon Sports yakiniraga kugeza uyu munsi.

Mirafa yerekeje muri Zambia



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mirafa-wa-rayon-sports-wavugwaga-muri-maroc-yerekeje-muri-zambia-mu-ikipe-izakina-confederations-cup

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)