Abayislamu biraye mu ngo n'amaduka by'abakristo bo mu Misiri(Egiputa) mu ntara ya Minya barabitwika biturutse ku bihuha bivuga ko umugabo w'umukristo yanditse ku rukuta rwe rwa facebook igitekerezo gisebya idini ya Islamu.
Amakuru dukesha Independent Catholic News, avuga ko nibura umukecuru umwe ariwe wajyanywe mu bitaro afite ububabare bukabije yatewe no guhira mu nzu nyuma y'aho abaislamu bagabye igitero ku bakristo b'abaorthodox mu gace ka Barsha ku wa kane.
Umugabo washinjwe gutangaza amakuru asebya idini ya Islam ku rukuta rwe rwa facebook, yavuze ko atari we wabikoze ko ahubwo ari abiba bakoresheje ikoranabuhanga (hackers) babikoze.
Aka gatsiko kandi kagerageje kwibasira itorero rya Abou Sefin, aho iryo torero ryizihizaga itangizwa ry'igisibo cy'Abakopi (coptic fast), nk'uko byatangajwe n'Umuryango wa gikristo (U.K.-based Christian Solidarity Worldwide)wo mu Bwongereza ariko ukorera mu bihugu byinshi kugira ngo ufashe abaturage batotezwa.
Byatangajwe kandi ko imodoka y'itorero yatwaraga abagenzi nayo yahiriye muri iyo mvururu idasanzwe.
ICN yatangaje ko nyuma y'igitero, Jenerali Osama Al Qadi, guverineri wa Minya, yakoranye inama n'abayobozi b'imidugudu kugira ngo amakimbirane agabanuke kandi ituze riboneke. Al Qadi kandi yasabye abanyamadini b'abayisilamu guteza imbere kubana no kwihanganirana binyuze mu nyigisho zabo bigira mu misigiti.
Ubwo bujurire, amatangazo akomeje gukwirakwira binyuze ku mbuga nkoranyambaga bitera ubushyamirane hagati y'abayisilamu n'abakirisitu b'Abakopi, bikarema ibitero bishya by'amacakubiri, nk'uko bitangazwa na ICN.
Umubare w'abantu batawe muri yombi bakurikiranyweho gusuzugura idini no gutuka Imana wariyongereye cyane muri uyu mwaka wa 2020.
"Iki kibazo kigomba gukorwaho iperereza ryimbitse, ababishinzwe bakabishyikirizwa ubutabera' Nk'uko bitangazwa n'umuyobozi mukuru wa CSW, Scot Bower. Ati: 'Inzangano z'abaturage zishimangira kubura ubwumvikane n'amacakubiri bityo bigatiza umurindi ihohoterwa rikabije muri ako karere, nazo zigomba gukemurwa. Turashishikariza abayobozi ba Misiri kwifatanya n'imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu kugira ngo bateze imbere amadini atandukanye n'uburinganire bw'abaturage binyuze mu bikorwa by'abaturage no mu burezi'.
Amakuru dukesha umuryango ushinzwe kurwanya itotezwa rikorerwa abakristo ukorera mu Leta zunze Ubumwe za Amerika (Open Doors USA), Misiri iza ku mwanya wa 16 mu bihugu bitoteza abakristu ku isi.
"Abakristu benshi b'Abanyamisiri bahura n'inzitizi zikomeye zibangamira kwizera kwabo. Hari ibitero by'urugomo bituma amakuru akwira ku isi hose, ariko hari n'uburyo butuje, bwihishe kandi butoroshye buremereye abanyamisiri. By'umwihariko mu cyaro cyo mu majyaruguru ya Misiri, abakirisitu birukanwe mu midugudu, kandi bakorerwa ihohoterwa. Ibi biragaragara cyane ku bakristo bavuye mu idini ya Islamu".
Nk'uko bitangazwa n'itsinda riharanira ubuvugizi muri Amerika ryitwa Coptic Solidarity, ngo uburenganzira bwo kuvuga ijambo, guterana mu bwisanzure n'ubwisanzure bw'itangazamakuru byanditswe neza kuva Perezida Abdel Fattah al-Sisi yava ku butegetsi mu 2014.
Amy Fallas wo mu kigo cya Tahrir Institute for Middle East Policy mu ntangiriro z'uyu mwaka yaranditse ati: "Guhashya abatavuga rumwe na politiki, gufunga abanyamakuru no kugenzura itangazamakuru ntibikunze kuganirwaho, ibijyanye n'impushya zo kubaka insengero, ibikorwa by'ivangura ndetse n'ihohoterwa rikorerwa abakristo mu Misiri".
Source: www.christianpost.com