Mu mafoto : Abari batuye mu manegaka ya 'Bannyahe' bagiye kwimurirwa mu nyubako nziza cyane zigezweho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bari kuganira ku bibazo by'imiturire, aho abaturage bagiye kwimurirwa mu Busanza ahubatswe inzu zijyanye n'igihe.

Umuyobozi w'umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, amaze kugaragaza ko, ku ikubitiro abaturage 48 ari bo bagiye kwimurwa, abandi na bo bakazajya bimurwa buhoro buhoro.

Ibi biganiro bihuje abayobozi b'amasibo,abakuru b'imidugudu n'abatwararumuri bo mu kagari Ka Nyarutarama.

Minisitiri Shyaka asaba abaturage bagiye kwimurwa muri aka gace kumva neza impamvu z'igikorwa cyo kubimura kuko iyi gahunda itari muri iyi midugudu gusa kuko ibikorwa byo kwimura abaturage bikorwa no mu bindi bice bindukanye by'Igihugu.

Abagiye kwimukira ahashyira ubuzima bwabo mu kaga i Nyarutarama bagiye gutuzwa mu Busanza, ahubatswe umudugudu w'icyitegererezo. Iyi foto igaragaza ubucucike bwari busanzwe buri muri aka gace kazwi nka 'Bannyahe'
Abayobozi barangajwe imbere na Minisitiri Shyaka basuye abatuye muri 'Bannyahe' bagirana ibiganiro
Izi ni inyubako nshya abahoze batuye muri aka gace ka 'Bannyahe' bagiye kwimukiramo
Ni inyubako zubatswe mu buryo bugezweho ahitwa mu Busanza, mu Karere ka Kicukiro
Izi nzu abahoze batuye 'Bannyahe' nizo bagiye gutangira kwimukiramo
Minisitiri Shyaka yabwiye aba baturage ko ko bakwiye kumva neza impamvu bagiye kwimurwa muri aka gace

Amafoto : RBA



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Mu-mafoto-Abari-batuye-mu-manegaka-ya-Bannyahe-bagiye-kwimurirwa-mu-nyubako-nziza-cyane-zigezweho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)