Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yihereye ijisho umukino usoza itsinda D mu gushaka itike ya AfraBasket2021 u Rwanda rwatsinzwemo na Sudani y'Epfo, akaba ari na wo mukino wasozaga imikino y'amajonjora imaze iminsi ibera mu Rwanda.
Nyuma yo gutsindwa na Mali, Nigeria, u Rwanda rwari rufite icyizere ko rwaza gutsinda Sudani y'Epfo ariko siko byagenze kuko rwaje gutsindwa n'iki gihugu ku manota 67-55.
Ni umukino wakurikiranywe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yari kumwe na Misitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa.
Sudani yayoboye agace ka mbere ku manota 17-12 mu gihe aka kabiri kasojwe ifite 16-10 (33-22).
Ikipe y'u Rwanda yazamuye amanota mu gace ka gatatu, igatsinda ku manota 19-18 (51-41) mu gihe aka nyuma katsinzwe na Sudani y'Epfo ku manota 16-14 (67-55).
Nigeria niyo yasoje itsinda D iyoboye n'amanota 6, ni nyuma yo gutsinda Mali 91-68.
Mu itsinda A, Tunisia yatsinze umukino wayo wa gatatu yahuyemo na Centrafrique ku manota 80-63 mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabaye iya kabiri imbere ya Centrafrique nyuma yo gutsinda Madagascar amanota 82-64.
N'ubwo u Rwanda rutabashije gukomeza mu kindi cyiciro, rwo rufite itike kuko ni rwo ruzakira igikombe cya Afrobasket2021 giteganyijwe kuzaba hagati ya tariki ya 24 Kanama n'iya 5 Nzeri 2021.
Iyi mikino imaze iminsi 5 ibera muri Kigali Arena, yari yahuje ibihugu 12 bigabanyije mu matsinda atatu: A, B na D mu gihe itsinda E riri gukinira mu Misiri naho itsinda C rikaba ryarakinnye muri Gashyantare.