Muhanga: Hari aho ibyumba by'amashuri bikiri kuri 30% #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Ibyumba by
Ibyumba by'amashuri bigeretse biri mu bituma kuzuriza igihe bidindira

Icyakora ubuyobozi buvuga ko ku byumba byubakwa ku nkunga ya Banki y'Isi bageze kuri 80%, mu gihe ibyubakwa ku ngengo y'imari ya Leta bigeze kuri 72%, byose ngo bikazaba bimaze kuzura bitarenze ukwezi gutaha k'Ukuboza 2020.

Akarere ka Muhanga gateganya nibura kubaka hafi ibyumba 400 by'amashuri hakaba hari ibyumba bizaba biri mu nyubako zigeretse zigera ku 10, muri gahunda ya Leta yo kubaka ibyumba by'amashuri ibihumbi 22 mbere y'uko umwaka wa 2020 urangira.

Nyamara nubwo hari imbaraga nyinshi zashyizwemo, haracyagaragara n'aho ibyumba bikiri hasi ku kigero cya 30% nk'uko Abadepite basuye Akarere ka Muhanga babigaragarije akarere, bakanakagira inama yo gukora ibishoboka ibyumba bikihutishwa bikuzura.

Depite Bartelemie Karinijabo, avuga ko mu ruzinduko baherutse kugirira mu Karere ka Muhanga, hari ahagaragaye idindira ry'ibyumba by'amashiri bigomba kwihutishwa kuko ibiri ku kigero cyo hasi bisaba izindi mbaraga ngo byihutishwe.

Agira ati “Mu byo twasanze twagiriye inama akarere harimo kuba ibyumba by'amashuri bikiri hasi kuko hari nk'aho twasanze biri ku kigero cya 30%, kuko ugereranyije n'aho abandi batangiriye kubaka usanga bikiri hasi, tukaba twabasabye gushyiramo imbaraga”.

Depite Karinijabo avuga ko hari n'ibindi bikwiye kunozwa birimo no gufata ingamba zikomeye ku bana batarasubira ku mashuri, ku buryo hari n'aho usanga ubwitabire buri munsi ya 80%.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko kubera ko hari ibyumba biri kugenda byuzura, imbaraga zakoreshwaha zigiye guhurizwa ku bikiri kubakwa na byo bikuzura vuba, naho ku kijyanye no kuba hari ibyamaze kuzura bitarasakarwa, ngo hari isakaro ryatangiye kugera ku karere ku buryo hagiye gukurikiraho kubisakara.

Kayitare avuga ko inyubako zigeretse ziri mu bikerereza kuzuza ibyumba by
Kayitare avuga ko inyubako zigeretse ziri mu bikerereza kuzuza ibyumba by'amashuri

Agira ati “Ahakiri hasi ahanini ni ahubakwa amashuri ageretse kuko bitubakwa nk'uko ibisanzwe byubakwa, ariko tugiye gushyira imbaraga kuri ibyo byumba ku buryo na byo bizaba byuzuye bitarenze ukwezi gutaha k'Ukuboza”.

Ku kijyanye n'igipimo cyo gusubira ku mashuri na cyo kikiri hasi kuko ijanisha ry'akarere rigaragaza ko ubwitabire bugeze kuri 80% by'abana bose bamaze gusubira ku mashuri, ubuyobozi bw'akarere buvuga ko bwahagurukiye icyo kibazo ku bufatanye n'inzego z'ibanze.

Ababyeyi batarageza abana ku mashuri na bo bakaba basabwa kongera imbaraga kugira ngo abana badacikanwa, cyane ko hari n'abari kwitegura gukora ibizamini by'igihembwe cya mbere cy'umwaka w'amashuri bari barasubitse.




source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/muhanga-hari-aho-ibyumba-by-amashuri-bikiri-kuri-30
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)