Muhanga: Muri COVID-19 RIB yakiriye ibirego 80 by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Abatanga ubuhamya ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bavuga ko iyo ryashyizwe ahagaragara rishobora gucika
Abatanga ubuhamya ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bavuga ko iyo ryashyizwe ahagaragara rishobora gucika

Zimwe muri izo ngaruka zirimo kwiteranya ku watanze amakuru ku ihohoterwa, kumenyekana ko runaka yakorewe ihohoterwa, n'imyumvire mike ku mategeko ahana ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Muhanga rutangaza ko nibura abana basaga 80 bagejeje ibirego kuri urwo rwego kuva uyu mwaka wa 2020 watangira kubera gusambanywa ku ngufu, hakaba hari impungenge z'uko hashobora kuba hari ibindi byaha byinshi bitamenyekanye ngo abahohotewe bahabwe ubutabera.

(RIB) kandi igaragaza ko mu mwaka ushize Akarere ka Muhanga kaje ku mwanya wa mbere mu Ntara y'Amajyepfo mu byaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, hakaba hari ikibazo cy'abayobozi ku nzego z'imidugudu bunga ibyaha by'ihohoterwa kandi bitemewe.

Ikigaragaza ko ngo habaho ihohoterwa rigahishirwa ni nk'urugero rwagaragaye mu Murenge wa Nyabinoni aho umwana w'umukobwa w'imyaka 16 yasambanyijwe n'abahungu batandatu bagendaga bamusimburanaho mu bihe bitandukanye.

Nyamara ngo uwo mukobwa yashatse no kubeshya imyaka ngo agaragaze ko atasambanyijwe ahimba imyaka, bisaba ko RIB ari yo yikorera iperereza isanga afite 16 kandi we abeshya ko afite 19, ibyo ngo bikaba byaraturutse ku nama mbi yaba yari yagiriwe.

Agira ati “Ihohoterwa ahanini rirahishirwa ibyo bigatuma ridakurikiranwa ngo rihanwe kandi ricike burundu, hari abaha abana ibihano bikomeye nko kubamenaho amazi ashyushye, kurwana hagati y'abashakanye n'ihohoterwa rishingiye ku mutungo”.

Umuyobozi w'inzu y'ubujyanama mu by'amategeko (MAJ) mu Karere ka Muhanga avuga ko hari imyumvire isigaye itera amakimbirane aho abagore bumva ko bigaranzuye abagabo kuko bahawe uburenganzira, hakaba n'abagabo bakiyumvisha ko abagore babo bamaze kubarenga bakabahoza ku nkenke z'ibitutsi no kwimwa uburenganzira.

Umuyobozi wa MAJ mu Karere ka Muhanga avuga ko ihohoterwa ridacika kubera kurihishira
Umuyobozi wa MAJ mu Karere ka Muhanga avuga ko ihohoterwa ridacika kubera kurihishira

Mu bukangurambaga bw'iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa mu Karere ka Muhanga Polisi muri ako Karere yagaragaje ko n'ubwo umubare munini w'abahohoterwa ari igitsina gore, hari n'abagore bahohotera abagabo babo kubera kwitwaza ubwisanzure, kandi nyamara ibyo ari ukumva nabi ihame ry'uburinganire.

Polisi isaba abagore kugaragaza uburyo ihohoterwa rikorwa, hatangwa amakuru ibimenyetso bitarasibangana kandi bakareka kugira ipfunwe no guhishira abakoze ihohoterwa.

Ababyeyi kandi ngo bakwiye kwitabwaho bagahabwa uburere aho kwitwaza ko iterambere ryamaze gutwara abana no kurenza ubushobozi igitsure cy'ababyeyi, ibyo bikaba bigira ingaruka mu ihohoterwa rikorerwa abana nko kubasambanya no guterwa inda zitateguwe.

Urubyiruko na rwo kandi rurasabwa kunyurwa n'ubushobozi bw'ababyeyi babo aho gushaka ibyiza badafitiye ubushobozi bigatuma bishora mu busambanyi mu gihe urubyiruko rufite irari rikabije.

Umuryango wita ku kurwanya ubukene no kurwanya SIDA (FXB) utangaza ko muri iyi minsi 16 yo kurwanya ihohoterwa uzakomeza gukorana n'Akarere ka Muhanga kugira ngo inyigisho zateguwe zikomeze gufasha abagore.

Umuyobozi wa FXB Ndayisaba Jean Damascene avuga ko ihohoterwa ritera ubukene mu muryango bigatuma abana bakurira mu buzima bubi bushobora kuzabagiraho ingaruka bamaze gukura, ikaba ari yo mpamvu biyemeje gufatanya na Leta mu kurwanya ihohoterwa hagamijwe iterambere ry'umuryango muri rusange.

Mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishyingiye ku gitsina, imibare ya RIB igaragaza ko nibura dosiye 80 yakoze ku bana n
Mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishyingiye ku gitsina, imibare ya RIB igaragaza ko nibura dosiye 80 yakoze ku bana n'abagore bahohotewe zashyikirijwe Ubushinjacyaha

Muri ubu bukangurambaga buzamara iminsi 16 hazasobanurwa amoko y'ihohoterwa, ingaruka z'ihohoterwa, gutanga ubuhamya no kwigisha itegeko rihana ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kwigisha ihame ry'uburinganire rikumvikana neza.




source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/muhanga-muri-covid-19-rib-yakiriye-ibirego-80-by-ihohoterwa-rishingiye-ku-gitsina
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)